Nyaruguru: ku nshuro ya kabiri mu kwezi kumwe hagabwe igitero gihitana abaturage babiri, imodoka ya gitifu iratwikwa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 20/06/2018, Saa 10:06:38 Yasuwe inshuro 16433

Abagizi ba nabi bataramenyekana bitwaje imbunda, barashe abantu mu murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bicamo babiri abandi batandatu barakomereka banatwika imodoka ya gitifu.

Icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kamena 2018, abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye mu Mudugudu wa Rwegere mu Murenge Nyabimata bagamije ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Uretse abantu babiri bishwe barashwe, n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge Nsengiyumva Vincent yakomerejwe n’ayo masasu, arashwe ku ijoshi.

Ntibagarukiye aho kuko banatwitse imodoka ye, ndetse n’icumbi yabagamo hamwe n’indi moto y’umumotari. Andi makuru ni uko hari abantu baburiwe irengero, bikaba bivugwa ko bashimuswe.

moto y’umumomatari nayo yatwitswe irakongoka

Abitabye Imana barimo Munyaneza Fidèle wari Umuyobozi ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata akaba na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata.

Ubu bugizi bwa nabi bubaye mu gihe mu Cyumweru gishize tariki ya 10 Kamena 2018 abantu bitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda, bateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru arabakomeretsa abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

Ayo mabandi yateye mu Gasanteri ka Cyamutumba gaherereye mu Kagari ka Mukuge mu Murenge wa Ngera.

Mu Cyumweru gishize ubwo twasangaga bamwe mu bakomerekejwe n’abo bagizi na nabi bari barwariye mu bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, bavuze ko batewe n’igitero cy’abantu bagera kuri 30 bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma, amafuni n’ubuhiri ndetse ngo harimo n’umwe ufite imbunda.

Amakuru abaturage batanga, yemeza ko abo bantu bateye baturutse mu Burundi, cyane cyane ko uwo murenge uhana imbibi n’icyo gihugu.

Abandi batangabuhamya bavuga ko abo bantu bageraga kuri 50 ariko abenshi muri bo bakaba bari bitwaje intwaro gakondo.

imodoka ya gitifu yahindutse umuyonga

      

Tanga igitekerezo

-->