Nyaruguru: Cyera babitaga abanyenzara none musigaye mugaburira abandi - Dr Isaac Munyakazi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 20/09/2018, Saa 21:21:37 Yasuwe inshuro 462

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi, atangiza igihembwe cy’ihinga cya 2019 A yabwiye abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru ko kera babitaga abanyenzara, none kuri ubu basiagaye aribo bagaburira abahandi. Anabasaba gukorera hamwe mu makoperative kuko ari byo bizabafasha kubonera isoko umusaruro wabo.

Yagize ati:” Kera babitaga abanyeranza none nimwe musigaye mugaburira abandi. Icyo mbasaba rero, ni ugukorera hamwe mu makoperative kugirango n’umusaruro muzavana mu buhinzi muzawubonere isoko bitabagoye. Imbuto, n’inyongeramusaruro mwarabyegerejwe kandi ku gihe! Nta rwitwazo.”

Abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko biteguye ihinga hakiri kare. Habyarimana Jean Claude ni umuyobozi wa cooperative Jyambere muhinzi ikorera iKibeho. Yagize ati:"twiteguye guhingira igihe. Ari ifumbire n’imbuto byose turabifite."

Ibikorwa biteganyijwe gukorwa muri iki gihembwe cy’ihinga 2019 A

Guhuza ubutaka haingwa ibigori kuri ha 6,500
 Guhuza ubutaka hahingwa ibishyimbo kuri ha 29,000;
 Guhuza ubutaka hahingwa ibirayi kuri ha 5000;
 Gukoresha inyongeramusaruro (ifumbire toni 970);
 Gukoresha imbuto y’ibigori toni 70;
 Gukora amaterasi ha 135 ( Ruheru, Kivu na Rusenge);
 Gutunganya ibishanga ha 88 (Rutabo yo muri Cyahinda na Kizikoga yo muri Mata)
 Kuvugurura urutoki ku buso bungana na ha 35 ( Ngera, Ngoma, Nyagisozi, Cyahinda Kibeho na Rusenge)
 Gukora ifumbire y’imborera ibirundo 9,960 (compost)
Ibimaze gukorwa mu gushyira mu bikorwa igihembwe cy’ihinga 2019 A
 Gutegura ubutaka bigeze ku kigero cya 75%;
 Gutera bigeze ku kigero cya 25%;
 Abahinzi bose bamaze kwiyandikisha muri nkunganire hakoreshejwe ikoranabuhanga (smart nkunganire);
 Ifumbire imaze kwegerezwa abahinzi ni toni 817 ( 490 za DAP, toni 270 za Urea, na toni 57 za NPK kandi no muri stok z’abacuruzi b’inyongeramusaruro harimo ifumbire ishobora gukoreshwa muri iki gihembwe cy’ihinga;
 Imbuto y’ibigori imaze kugezwa ku bahinzi ni toni 67 kuri toni 70 z’ibigori duteganya gukoresha (kandi muri stock z’abacuruzi harimo indi mbuto);
 Ibikorwa byo gukora amaterasi no gutunganya iibishanga biratangirana n’ukwezi k’Ukwakira 2018, a mu Mirenge ya Kivu, Mata, Ruheru, Cyahinda na Rusenge;

Bimwe mu byo abahinzi basabwa muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2019 A, harimo kwihutisha imirimo yo gutegura no gutera byibura mu byumweru bibiri bakaba bamaze gutera ubuso bwose bwataganijwe, harimo kandi no gukoresha inyongeramusaruro (imbuto, ifumbire ishwagara) kandi kugihe no kubyaza umusaruro amaterasi n’ibishanga byatunganijwe.

Mu gihembwe cy’ihinga giheruka cya B mu karere ka Nyaruguru bahinze ibishyimbo bingana na hegitare 41.377, ingano kuri hegitare 6775. Bakoresheje ifumbire ya DAP Toni 938, ifumbire ya Uree toni 346.420, NPK toni 217. Bakoreshe kandi n’ishwagara 1518, mugihe bakoreshe imbuto ingana na toni 66 z’ibigori na toni 37 z’imbuto y’ingano, hanakorwa ifumbire y’ibirundo ingana na 66700. Hakozwe amatarasi y’indinganire kuri hegitare 184, hanatunganwa ibishanga kuri hegitare 70.

Mu Rwanda abasaga 72% batunzwe n’ubuhinzi. Ku bw’ibyo abahinzi bakaba basaba inzego zibishinzwe ko zikwiye kujya zibafasha kubonera imbuto ku gihe bakanongererwa ubushobozi n’ubumenyi mu kongera umusaruro ndetse na serivisi zifite inshingano zo gukwirakwiza ibiba byavuye mu bushakashatsi zikabinoza.

Abahinzi bitabiriye itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Dr Isaac Munyakazi ari gutera imbuto

Abaturage biteguye igihembwe cy’ihinga cya 2019 A
Umuyobozi wa koperative Jyambere Muhinzi Kibeho Habyarimana Jean Claude

Emmanuel Rukundo/ RDN Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->