Nyaruguru: Kaburimbo,n’ibitaro biruzuye inzara yabaye amateka bati:"Bigomba gutahwa n’umukuru w’igihugu tukamushimira"

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 3/07/2020, Saa 09:46:04 Yasuwe inshuro 2876

Akarere ka Nyaruguru, ni karere igice kinini cyako ari icyaro. Kagizwe n’Imirenge 14, utugari 72 n’imidugudu 332, kandi kagiye karangwamo inzara n’ibikorwa remezo bike cyane nk’imihanda idakoze neza, ibyatumaga bamwe bagafata nk’agaciriritse n’ubwo kagaragaramo ahantu hatagatifu.

Mugihe komite Nyobozi y’aka karere iri gusatira umusozo wa Mandat yayo mu kuyobora aka karere, rwandadilynews.com twasuye abaturage, mu rwego rwo kureba uko imibereho yabo ihagaze mu myaka icumi ishize.

Icyo twasanze bahurizaho, ni uko ikijyanye n’inzara cyabaye amateka, hakiyongeraho kuba ngo ibitaro bya Munini bemerewe n’umukuru w’igihugu bigiye kuzura, utaretse n’umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeheho-Munini-Ndago-Ngoma nawo ugiye kuzura.

Ibyose ngo, hari umwe rukumbi bashaka kubishimira ari we Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho bifuza ko ari we wazaza kubitaha ngo bakamushimira ku mugaragaro.

Abatuye mu Midudugudu y’icyerekezo mu mazu ya 4inOne, i Ngeri na Yanza bavuga ko ngo imibereho yabo yahindutse ikaba myiza kuko ngo bakuwe aho bari batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga, ubu bakaba baratujwe mu mazu meza arimo ibikoresho byose bikiyongeraho no kuba barahawe inka zitanga umukamo.

Ku ruhande rw’abakorera ingendo nyobokamana i Nyaruguru nabo, bahamya ko kuba umuhanda wa kaburimbo nawo ugiye kurangira kubakwa, bizarushaho kuborohereza kujyayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko, ibi bikorwa byose byiyongeraho Gare n’isoko nabyo bimaze kuzura i Kibeho.

Yagize ati:"Imibereho y’abaturage yarahindutse cyane, uhereye mu rwego rw’ubuhinzi kugera no ku bikorwaremezo. Kandi byose turabishimira umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Si ntewe ubwoba bw’uko mandat yarangira, ahubwo iyaba yarangiraga vuba ngo haze abandi bakomereze aho twari tugejeje."

Kugeza magingo aya, akarere ka Nyaruguru gatuwe n’abaturage basaga 294,334 barimo abagore 155,055 n’abagabo 139,279 batuye mu ngo 63,613 nk’uko ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2012 ryabigaragaje.

Amwe mu mafoto y’aho twageze