Nyaruguru:Iherezo ry’umuhanda wa kaburimbo bemerewe na Perezida ni irihe?

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 12/07/2018, Saa 11:57:21 Yasuwe inshuro 403

Umuhanda wa kaburimbo uva mu mujyi wa Huye ukajya i Nyaruguru unyuze i Kibeho, wemewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu mwaka wa 2013.

Ikigo cy’igihugu cy’ubwikorezi mu Rwanda RTDA cyavugaga ko mu ntangiro za 2017 wari kuba waratangiye kubakwa, kandi ngo mu mpera za 2019 ukaba wari kuba wararangiye ukoreshwa.

Mu mwaka ushize wa 2017 iki kigo cyahahinduye imvugo kikavuga ko bitarenze umwaka wa 2020 uzaba warangiye, ukazaba ufite ibirometero bisaga 63.( 63 km)

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko bidapfa bidakuka uyu muhanda ugiye kubakwa bitarenze ukwezi gutaha kwa Kanama 2018.

Meya yasobanuye ko idindira ry’uyu muhanda ryatewe no kwishyura abaturage amafaranga y’umutungo wabo uzangirika.

Ati:” Umuhanda wa kaburimbo twemerewe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ugiye gutangira kubakwa mu kwezi gutaha kwa munani kuko ibijyanye no kwishura ibikorwa by’abaturage byarangiye kandi ni nabyo byari bayatindije imirimo yo gutangira kuwubaka."

Abaturage bo ngo umuhanda utinze kurangira.

Bavuga ko nk’ubu imodoka za Horizon na RITCO zakoreraga muri uyu muhanda zahagaritse ingendo kubera ko wangiritse, bituma ibiciro by’ingendo byikuba hafi 2.

Emmanuel Rukundo Rdn/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->