Nyaruguru:Minisitiri Munyakazi yirukanye umuyobozi w’ishuri wabikije mudasobwa aho kuziha abanyeshuli

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 21/09/2018, Saa 10:53:13 Yasuwe inshuro 1526

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi, kuri uyu wa 20 Nzeri 2018, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo by’amashuli byo mu Karere ka Nyaruguru bamwe abasaba gutanga ibisobanuro ku mikorere idahwitse yabagaragayeho,umwe muri bo asohorwa mu nama kubera ko yabuze ibisobanuro.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuli rwa Muyira ruherereye mu Murenge wa Nyabimata witwa Hakizimana Gaspard, ni we wasohowe mu nama na Dr. Isaac Munyakazi kuko yari ananiwe gusobanura uburyo yimye mudasobwa abanyeshuli zibagenewe ahubwo akajya kuzihisha ku kindi kigo.

Umuyobozi wa GS Muyira ari gutanga ibisobanuro

Ibisobanuro bye yabitanze ate?

Ministiri yagize ati: “Abayobozi b’ibigo by’amashuli ngiye kuvuga muhaguruke. Muyira, Muyira! Umuntu agirwa inama, agakosoka! Mwebwe umenya mudashaka gukosoka! Muyira baguhe mikoro! Muyira hari ibibazo byinshi.”

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuli rwa Muyira Hakizimana Gaspard atangira gusubiza ati:” Aba inspectors ( abagenzuzi) baje kugenzura,”

Ministiri ati: “ Ntunsubiriremo amateka byose ndabizi, wabikoreye iki? Computers wahawe, ntuzikoreshe kugeza ubwo wiha uburenganzira bwo kujya kuzitanga ahandi!”

Umuyobozi w’ishuli ati:” Ni ikibazo cy’abarezi bavugaga ko nta muriro uhari.”

Ministiri ati:” Mbwira ibyawe! si wowe uyobora ishuli?"

Umuyobozi w’ishuli ati:” Nabyumvise nabi.”

Ministiri ati:”icyo wumvise nabi n’iki?”

Umuyobozi w’ishuli ati:” Uburyo uwo muriro wari uteyemo. Bambwiye y’uko uwo muriro wapfuye najye sinakora follow up ngo ndebe ko wapfuye koko!”

Ministiri ati:” Uhemberwa iki?”

Umuyobozi w’ishuli ati:” Habaye ubumenyi buke mu by’umuriro.”

Ministiri ati:” Bivuze ngo ntabwo ushoboye? Yes, or No!”

Umuyobozi w’ishuli: Yahise aruca ararumira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr Isaac Munyakazi abaza Hakizimana Gaspard uburyo yahishe mudasobwa z’abana

Ministiri ati:” Genda, Sohoka! ubanze ubitekerezeho. Inama nzaba nyoboye uzayigarukemo ari uko wamenye icyo uricyo! Visi meya muranyumva? Just go! Nawe ubwawe ntabwo uzi icyo ushinzwe n’icyo uricyo. Uziko ushinzwe kurera abana b’abanyarwanda wowe? Uzaze hano ku karere ufate ibaruwa yawe.”

Umuyobozi w’ishuli twagerageje ku muvugisha ku murongo wa telefoni nti byadukundira.

Ikibazo cya Mudasobwa ubundi giteye gite?

Nk’uko bisobanurwa n’ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyaruguru Gakwaya Charles, ngo mu mwaka wa 2017 uyu Hakizimana Gaspard yayoboraga urwunge rw’amashuli rwa Muyira kugeza ubwo yasohorwaga mu nama.

Ngo icyo kigo cyaje guhabwa mudasobwa 91 muri gahunda ya “One Laptop per child”, bikaba byari byitezwe ko zizakoreshwa hifashishijwe umuriro uturuka ku mirasire y’izuba. Gusa ntizakoreshejwe n’umunsi n’umwe, ahubwo ngo yamenye ko abagenzuzi ba Minisiteri b’uburezi bazamusura, azijyana kuzihisha ku kindi kigo begeranye.

Hakizimana Gaspard we asobanura ko izo Paneaux solaire yari aziko inkuba yazikubise. Gusa ngo abagenzuzi ubwo bahageraga bari kumwe n’ushinzwe uburezi mu karere basanze zikora neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi, aganira n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com yamubwiye ko hagiye gukurikizwa amategeko kuri uyu muyobozi w’ishuli.

Yagize ati:”yabwiwe kenshi, yarihanangirijwe, hari raporo nyinshi twagiye tubona, kuba rero abagenzuzi baraje bagasanga amamashini twabahaye atarayahaye abana ahubwo agahitamo kuyahisha, uwo ntabwo ari umuyobozi dukeneye! Nasabye akarere ko kakora inzira ziri administrative, nta nubwo twifuza ko uriya utwangiriza aguma mu buyobozi, twasabye ubuyobozi bw’akarere kumuhamagaza, agatanga ibisobanuro mu nama ya discipline igafata umwanzuro ni biba ngombwa bakanamuhagarika.”

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli witwa Ndagijimana Sylvestre uyobora urwunge rw’amashuli rwa Mutagatifu Pawulo i Kibeho we asanga ikibazo cy’imikorere idahwitse ivugwa ku bayobozi b’ibigo by’amashuli, ishingiye ku muntu giti cye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi, avuga ko inama yagira abarezi, ari uko bagomba kumva ko kurerera igihugu atari inshingano bafata uko bishakiye kuko ngo uburezi busaba ko ubukora abubamo ndetse ngo ababyeyi nabo bagakurikiranira hafi uburezi bw’abana babo.

Ni mu gihe Ministeri y’uburezi yari imaze ibyumweru bibiri mu bukangurambaga bugamije kubaka ireme ry’uburezi ku nshuro ya gatatu.

Umuyobozi wa GS Muyira ibisobanuro yatanze nti byanyuze Minisitiri amusohora mu nama igitaraganya
Abayobozi b’ibigo by’amashuli 102 bagiranye ibiganiro na Dr Isaac Munyakazi

Ndagijimana Sylvestre uyobora GS Saint Paul Kibeho

Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->