Nyaruguru: Imyaka 25 irashize hari Abarokotse Jenoside batarabona imibiri y’ababo kandi aho biciwe hatuye abantu

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 7/04/2019, Saa 18:13:09 Yasuwe inshuro 76

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, babigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 cyatangirijwe mu Murenge wa Ruraramba mu kagari ka Nyarugano ahatangirijwe Jenoside icyo gihe.

Mukahigiro Francine yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside, ariko anagaragaza ko abarokotse Jenoside bafite agahinda ko kutabona imibiri y’ababo bishwe aho yashyizwe kandi aho biciwe hatuye abantu. Yatanze urugero rwa Se umubyara, wari ufite ubumuga bw’ingingo wabuze uko ahungana n’abandi.

Mukahigiro Francine afite intimba y’uko abatuye aho umubyeyi we yaburiye ubuzima batamwereka umubiri we

Yagize ati:" Data nti yashoboraga kugenda twamusize mu nzu. Twariyunze ariko mfite intimba maranye iminsi. Aho twari dutuye Data niho yaguye, ntabwo yirutse ngo agende agwe kure kuko atashoboraga kugenda, ariko na nubu abo twari duturanye banze kunyereka umubiri wa Data. Abo bantu mbasabye imbabazi, wenda bazabivuge bahumirije ariko banyereke umubiri wa Data."

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko hari umwe mu bo baturanye yabibajije, amusubiza ko akwiye kubyiyibagiza kuko ngo umubyeyi we yariwe n’imbwa.

Umukozi ushinzwe inzibutso akaba na Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin, yabwiye www.rwandadailynews.com ko, iki ari ikibazo gikomereye abarokotse Jenoside.

Umukozi ushinzwe inzibutso akaba na Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin

Yagize ati:"Ikibazo cy’imibiri y’abishwe muri Jenoside iterekanwa, ni ikibazo natwe dufite. Kuko iyo turebye Abatutsi bishwe muri aka karere, tukabara abashyinguwe mu cyubahiro, imibare tubona iratandukanye . Nk’ubu mu Murenge wa Busanze aho bubakaga ishuli twabonye yo imibiri 213. Imibiri myinshi dushyingura mu myaka myinshi maze nyobora IBUKA, iboneka ari uko hakozwe ibikorwaremezo, nk’imihanda, imiyoboro y’amazi, mu by’ukuri turacyafite ikibazo kuba abavandimwe bagenzi bacu batahigwagwa badatobora ngo batwereke imibiri y’abacu bishwe aho iherereye ngo tuyishyingure mu cyubahiro."

Senateri Uyisenga Charles we yihanganishije Abarokotse Jenoside, anasaba abaturage kuba igicumbi cy’impinduka nziza.

Mu karere ka Nyaruguru hari inzibutso za Jenoside 13 mu Mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:" Twibuke twiyubaka."

Icyumweru cyto kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi cyatangiye kuri uyu wa 07 Mata 2019, kikazasozwa kuwa 13 Mata 2019. Ibikorwa byo kwibuka bizakomeza mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyaruguru, kugeza mu minsi 100.

Senateri Uyisenga Charles







Emmanuel Rukundo @Rwandadailynews.com _Nyaruguru