Nyaruguru: Imiryango ibihumbi 24 yakuwe mu kizima

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 26/04/2019, Saa 13:07:49 Yasuwe inshuro 103

Imiryango yo mu Karere ka Nyaruguru isaga ibihumbi 24 ituye kure y’umuyoboro munini w’amashanyarazi, yahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyahinda bahawe aya mashanyarazi batangaje ko, baciye ukubiri no gukoresha agatadowa mu cyo bise Bye bye agatadowa

Gasana Martin atuye mu mududgudu wa Nyagatovu mu murenge wa Cyahinda
Yagize ati:"Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, muzamumubwite muti mu murenge wa cyahinda turagushima cyane kubera iyi mirasire y’izuba yatwoherereje. Ubu turishimira ko abana n’abuzukuru bacu bagiye kubona uko basubira mu masomo, ubu duciye ukubiri no gukoresha ikibingo ( igishirira) n’udutadowa.”

Aba baturage bavuga ko bishimye ubuyobozi bwiza igihugu gifite buyobowe na Perezida Kagame.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yasabye abaturage kubyaza umusaruro uyu muriro.

Yagize ati:” Twaje gukurikira ibikorwa byo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi Perezida wa Repubulika yemereye abaturage. Aya mashanyarazi ari guhabwa imiryango igera ku bihumbi 24 cyane cyane abatuye mu tugari turi kure y’umuyoboro munini w’amashanyarazi, muyabyaze umusaruro.”

Igikorwa cyo gukwirakwiza aya amashanyarazi cyatangiye kuwa 23 Mata 2019, mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyaruguru mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amashanyarazi.

Kugeza ubu abafite amashanyarazi mu Karere ka Nyaruguru bagera kuri 33%, bikaba biteganyijwe ko abaturage bose bazaba bafite amashyanyarazi mu 2024 harimo 48% bafite amashanyarazi akomoka ku izuba.



Rukundo Emmanuel@rwandadailynews.com