Nyaruguru: Imidugudu itarishyura mituweli 100% yasabwe kwiminjiramo agafu

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 4/09/2018, Saa 17:16:42 Yasuwe inshuro 488

Ibi, babisabwe ubwo imigudugu 25 irimo 13 yo mu murenge wa Munini uherutse kuba uwa mbere mu Ntara y’Amajyepfo yashimirwaga kuba imaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100 % muri uyu mwaka wa 2018-2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Ndamuramya Fidele avugako kuba umurenge ayobora waraje ku isonga ku rwego rw’Intara, babigezeho ku bufatanye n’abaturage. ati:" byose twabigezeho ku bufatanye n’abayobozi b’imidugugu dukora ubukangurambaga bwa Mituweli."

umwe mu bayobozi b’imidugudu bahembwe waganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com avuga ko ibanga akoresha ari ukwegera abaturage, kubabumbira mu mashyirahamwe no mu bimina byose bifasha abaturage kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku gihe. Umurenge wa Munini wahembwe igikombe n’amafaranga ibihumbi 500, akagali ka Rusenge kahembwe igikombe n’amafaranga ibihumbi 200, mu gihe imidugudu 25 yahembwe amafaranga ibihumbi 100.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François ashimira abayobozi b’imidugudu uruhare bagaragaje mu gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza. ati:" ndabashimira igikorwa cy’ingirakamaro mwakoze. iri shimwe muhawe nti ribe iryo gutuma mwirara ahubwo ribatere guhora imbere muri byose."

Imidugudu yaje ku isonga ni Rubona, Ruseke, Mushwati, Rushuti, Ntwari, Nyambaragasa, Umurambi, Kabirizi, Muhororo, Kabilizi, Muhororo, Nyarure, Sheke, Munanira mu Murenge wa Munini ari nawo waje ku isonga ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo n’amanota 83.5%. Indi midugudu ni Byanone, Kubitiro, Nyagatovu, Kabacuzi, Kamusindi, Kavumu, Runyinya, Bunge, Nyanzoga, Kaduha, Ryamuhumbi na Kinyonyo. Imidugudu itaresa uyu muhigo yo, yasabwe gukomeza ubukangurambaga mu baturage.

Raporo yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza yo kuwa 27 Kanama 2018 ku rwego rw’intara y’Amajepfo, yerekanye ko imirenge itatu yo mu Karere ka Nyaruguru ariyo Munini, Rusenge na Ruramba yaje ku isonga mu mirenge 101 igize Intara y’Amajyepfo mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa 2018-2019.

Gutanga ubwisungane mu kwivuza ni gahunda ya Leta y’u Rwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, hagamiwe korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi binyuze mu bwisungane.
Ibi byafashije abaturage kugira ubuzima no kwitabira ibikorwa by’iterambere ry’imiryango ndetse n’imfu z’abana n’abagore biragabanuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munini (iburyo) ashyikirizwa Cheque y’ibihumbi 500
Abakuru b’imidudgudu 25 yahembewe kwesa umuhigo wa mituweli

Rukundo Emmanuel RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->