Nyaruguru: Ikilo cy’ibirayi kiragura 180F/kg nta nzara dufite – Meya Habitegeko

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 15/08/2019, Saa 13:51:32 Yasuwe inshuro 332

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere tugizwe n’icyaro, aho 85% by’abagatuye batunzwe n’ubuhinzi bw’ibirayi, ibigori, ingano, icyayi n’ibindi….

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Ruheru, Busanze, Muganza, Munini, Kibeho na Cyahinda ibonekamo igihingwa cy’ibirayi kurusha ahandi muri aka karere, bahamya ko kuba leta ibegereza ifumbire n’imbuto ku gihe mu itangira ry’ihinga, bibafasha gukora ubuhinzi busagurira isoko.

Mukamana Ancille wo mu Murenege wa Ruheru yagize ati:” Mbere y’uko ntangira gukoresha gahunda ya nkunganire, narahingaga nkeza ibirayi biri hagati y’ibiro 120 na 140. Ariko ejo bundi , nejeje ibiro 673 by’ibirayi.”

Mukamana Ancille wo mu Murenge wa Ruheru yejeje ibirayi n’ibigori byinshi agereranyije ngo n’ibyo yezaga ataratangira gukoresha inyongera musaruro

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko, ubuhinzi bwamufashije kwiyubakira inzu, kugura inka imuha ifumbire y’imborera, kutararanya kwishyura ubwisungane mu kwivuza we n’abagize umuryango we, no kwishyurira abana be amafaranga y’ishuli ku biga mu mashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yahaye www.rwandadailynews.com mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Kanama 2019, yavuze ko ubu nta nzara iri mu karere ka Nyaruguru.

Yagize ati:” Muri Nyaruguru nta nzara ihari kuko niba uyu munsi tuvugana ikilo cy’ibirayi kiri kugura 180F/Kg, ntekereza ko ahari inzara bitaba bigura bityo! kuko hari n’ahandi mu gihugu, bigura menshi kurusha mu karere kacu. Iby’inzara, ni amateka ya mbere ya Jenoside.”

Umusaruro mbumbe w’ibirayi kuri hegitari muri uyu mwaka w’imihigo wa 2018-2019, wabaye toni 25 n’ibiro 100 kuri hegitari imwe, mugihe muri 2013-2014 wari toni 14 n’ibiro 270 kuri hegitari imwe. Ku bwa Meya Habitegeko agasanga bishimishije, n’ubwo bagikomeje Urubamba rwo kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Ati:”Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, waduhaye ishwagara ikagabanaya ubusharire mu butaka, tukaba twishimira aho tugeze twongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubwo tugifite intambwe”

Akomeza avuga ko atari ku birayi umusaruro wiyongereye gusa, kuko no ku bishyimbo, ingano n’ibigori wiyongereye ugereranyije no mugihe cyo hambere.

Yagize ati:” Ibishyimbo byavuye ku biro 870 muri 2013-2014, ubu turi kuri toni 2 n’ibiro 100 ku bishyimbo bishingirirwa. Ibigori twavuye kuri toni 2 n’ibiro 820 muri 2013-2014, ubu tugeze kuri toni 3 n’ibiro 600. Ubu dufite n’uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori, ruri mu Murenge wa Kibeho.”

Mu ntumbero bafite, ngo ni ugukomeza gutunganya ibishanga kugirango abaturage babone ubutaka bwo guhingaho kandi butanga umusaruro ufatika. Gutunganya amaterasi y’indinganire kugirango ubutaka budatwarwa n’isuri, ndetse n’ifumbire ibushyirawmo igatwarwa. Hari kandi ngo no gukomeza gukangurira abaturage gukoresha ifumbire, hagamijwe kongera umusaruro no guhingira isoko.

Mu mwaka w’imihigo wa 2018-2019 mu karere ka Nyaruguru, bari bafite imihigo 65 ikubiye mu nkingi 3 arizo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, n’imiyoborere myiza.

Mu gihembwe cy’ihinga giheruka cya B mu karere ka Nyaruguru bahinze ibishyimbo bingana na hegitare 41.377, ingano kuri hegitare 6775.

Bakoresheje ifumbire ya DAP Toni 938, ifumbire ya Uree toni 346.420, NPK toni 217. Ishwagara toni 1518, imbuto ingana na toni 66 z’ibigori na toni 37 z’imbuto y’ingano, hanakorwa ifumbire y’ibirundo ingana na 66700.

Hakozwe n’amatarasi y’indinganire kuri hegitare 184, hanatunganwa ibishanga kuri hegitare zisaga 70.

Zimwe mu nkuru twabagejejeho zirebana n’ubuhinzi muri Nyaruguru

http://rwandadailynews.com/amakuru/mu-rwanda/article/nyaruguru-abahinzi-barakirigita-ifaranga-rituruka-ku-musaruro-w-ibirayi

Imodoka z’abacuruzi baturutse kure umunota ku wundi ziba ziri gupakirayo ibirayi kuko bihari ku bwinshi
i Ruheru hafi ya Pariki y’igihugu ya Nyungwe abaturage beza ibirayi byinshi
Mu murenge wa Nyabimata naho beza ibirayi byinshi ngo bikabafasha kwikura mu bukene
Mu murima ibirayi mu Murenge wa Ruheru, mu kagari ka Kabere biba bimeze neza kuko biba byaboneye ifumbire ku gihe

Imbuto y’ibirayi abaturage bayibonera igihe kuko hari koperative iyitubura i Ndago mu Murenge wa Kibeho
Nyaruruguru ni ikigega kigaburira abatuye mu mujyi wa Butare, abahatuye nta bindi birayi barya usibye ibyitwa Nyaruguru
Abahinzi mu gishanga cya Cyahinda bishimira umusaruro babona

Mukamana Ancille wo mu Murenge wa Ruheru yejeje ibirayi n’ibigori byinshi agereranyije ngo n’ibyo yezaga ataratangira gukoresha inyongera musaruro
Ibirayi muri Nyaruguru biragura amafaranga 180F/Kg