Nyaruguru: Ikigo cy’imyuga kigiye gufasha urubyiruko kwivana mu bushomeri

Yanditswe na Kuwa 12/09/2017, Saa 09:45:23 Yasuwe inshuro 216

Hirya no hino mu Rwanda, urubyiruko rutize usanga rutaka ikibazo cy’ibura ry’imirimo,aho usanga n’urubyiruko rurangiza amashuli yisumbuye na za kaminuza narwo usanga rutaka ikibazo cy’ubushomeri.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru rwo, kuri ubu, ruvuga ko rwiteguye gukirigita ifaranga mu gihe ikigo cyikigisha imyuga kiri mu Kagali ka Nyagisozi, mu Murenge wa Nyagisozi, izaba yuzuye.

Iki kigo kizajya cyigisha imyuga irimo: Ibijyanye n’amazi, amashanyarazi, gusudira, ubudozi, ububaji, n’ibindi. Bamwe mu rubyiruko twaganiriye batubwiye ko, barangije amashuli yisumbuye bakaba bamaze imyaka itari munsi y’ibiri batarabona akazi. Gusa ngo kuri ubu nabo, bamaze kubona isomo ko nta gusuzugura umurimo uwo ariwo wose mu gihe waba uzanira inyungu uwukora.

Bityo ngo biteguye kugana iki kigo, kikabigisha imyuga itandukanye izabafasha gukirigita ifaranga batagombye gutega amaboko Leta cyangwa ababyeyi ngo babagurire ipantaro cyangwa amavuta.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois,ari kumwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru nka DJAF, ndetse n’umushinga wa HPA avugako bashimira abafatanyabikorwa babafashije kubaka iki kigo, kandi bizeye ko kongera umubare w’amafranga umuturage wo muri Nyaruguru yinjiza ku munsi.

Mu Karere ka Nyaruguru kuri ubu habarizwa ibigo 5, ikifuzo kikaba ari uko buri Murenge wo Mukarere ka Nyaruguru wagira ikigo byibura kimwe cyigisha imyuga.

Iki kigo kizuzura gitwaye amafaranga asaga miliyoni Magana atatu z’amanyarwanda (300.000.000), byitezwe ko ibi bigo bizafasha abarangiza amashuli yisumbuye na za kaminuza kwihangira imirimo.

Rukundo Emmanuel


      

Tanga igitekerezo

-->