Nyaruguru: Igiti ni ubuzima – Visi Meya Gashema Janvier

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/10/2018, Saa 14:11:53 Yasuwe inshuro 315

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Gashema Janvier yabwiye abaturage ko, igiti ari ubuzima bityo ko bakwiye kukibungabunga.

Yabibwiye abaturage bo mu Murenge wa Rusenge, ubwo bateraga ibiti bisaga ibihumbi bitatu (3000) kuri hegitari zisaga makumyabiri ( 20).

Yagize ati:” Mugomba gufata neza ibiti byatewe, mukabibungabunga kugira ngo bizabahe umusaruro. Namwe kandi mugomba gukomeza gutera kuko igiti ni ubuzima. Bitanga umwuka mwiza, bitanga amafaranga, ari yo mpamvu tugomba kubibungabunga.”

Uyu muyobozi anavuga ko abaturage badakwiye gusarura amashyamba uko bishakiye, ahubwo bakwiye kugana ubuyobozi bukabarebera ko ishyamba ryeze neza.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com bavuga ko akamaro ko kubungabunga ibiti n’ibidukikije bakazi, ariko bagasaba ko uburyo bwo kugenzura amashyamaba ko yeze bwakoroshywa hongerwa ba kanyamashyamba kuko haba ubwo baba bake bigatuma umuturage atinda gusarura ishyamba rye.

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu twiganjemo amashyamba. Ibidukikije nk’amashyamba ni kimwe mu bifitiye igihugu akamaro kuko afatiye runini abakenera imbaho zikorwamo byinshi mu bikoresho bitandukanye bikoze mu mbaho, ndetse kandi akanakurura imvura.

Mu gihe Isi yose irimo kugenda irwana n’ikibazo cy’izuba ricana igihe kirekire rigateza amapfa hamwe na hamwe, birakwiye ko hakongerwa ubukangurambaga n’abaturage bakumva neza akamaro ko kubungabunga ibidukikije muri rusange.


Rukundo Emmanue @RDN


      

Tanga igitekerezo

-->