Nyaruguru: i Kibeho kuri Asomusiyo n’umunyamakuru ntiyabona aho arara-Meya Habitegeko Francois

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/08/2018, Saa 14:00:30 Yasuwe inshuro 220

Ibi umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, abivuga ashingiye ku kuba i Kibeho ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya hahurira ibihumbi n’ibihumbi by’abakristu baturutse impande zose z’isi, ariko ngo bakagorwa no kubona ifunguro n’aho bacumbika.

Uyu muyobozi avuga ko abantu bajya gusengera i Kibeho ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 8 buri mwaka barya ibyeze muri Nyaruguru, bityo akarere ko nta rwitwazo rugihari ba rwiyemezamirimo bakwiye gushora imari i Kibeho.
Asubiza umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ku munsi w’Asomusiyo yagize ati:” mbaye mbahakaniye ubu nti mushobora kubona aho murara uyu munsi. Kandi mwajyaga kurara mugasiga amafaranga mwitwaje, babahaye yo kuza muri misiyo. Nk’aba bantu baje aha, barara mu mahoteli yacu, barya ibyo twiyejereje, banywa ibyo tubahaye, kandi bakabyishyura. Nta rwitwazo rugihari, abashoramari nababwira iki, ubutaka burahari twarabuteganyije, ahubwo baze badufashe bashyireho ibikorwa bifasha abagana aha i Kibeho.”

Meya Habitegeko Francois akomeza avuga ko ibikorwaremezo by’ibanze nk’amazi, n’umuriro w’amashanyarazi bihari kandi ko n’umuhanda wa kaburimbo ngo uzatangira gukorwa mu kwezi gutaha kwa 9. Agasanga nta rundi rwitwazo rugihari.

Ku munsi w’Asomusiyo ubwo umunyamakuru wa www.rwandadilynews.com yageraga i Kibeho, yahasanze ibihumbi by’abantu bamwe muri bo bavuga ko baturutse kure ariko bagowe no kubona icumbi n’icyo bafungura.

Umukecuru waturutse i Rusizi

Umukecuru Mukamana Donatha waturutse i Cyangugu ati:” twebwe abanyantege nkeya, kubyigana dushaka kugura ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa nti tubishoboye. Tuza aha tugasenga, bwa kwira tugafata ibyo twambaye tugashyira hariya mu mucaca tukaryama.” Uyu mukecuru akomeza avuga ko ibintu byose ku munsi w’Asomusiyo biba byahenze akavuga ko nk’amvelope asanzwe aziko igura mirongo itanu (50 Frws) iba ayazamutse ikagura guhera ku giceri cy’ijana gusa.

Mulisa Eric nawe avuga ko yaturutse i Kigali. We ngo kuba yarashoboye kubona aho arara, ari uko yari yarabikishije kare aho azarara ati:” navuye i Kigali ariko kugira ngo mbone aho ndara ni uko mu kwezi kwa gatandatu nari navuye aha kubikisha icumbi. Ku muntu utararibikishije biramugora ni ukwiryamira hariya mu mucaca. Iyo kurya ahantu hose ni ukubyigana. Abakecuru n’abasaza bo bashobora no kuzarnda bataha baraherutse impamba bakuye i muhira kuko kubyigana batabishobora.”

Abagenda i Kibeho yaba abajya mu ngendo nyobokamana cyangwa mu ngendo zisanzwe, icyo bahurizaho ni uko abashoramri bakora ibijyanye n’amacumbi n’amafunguro bakwiye kwiyongera kuri ubu butaka butagatifu bwa Kibeho.

Ubutaka butagatifu bwa kibeho byemejwe ko bwabereyeho amabonekerwa ya Bikiramariya nyina wa Jambo muw’i 1981. Aha i Kibeho mu minsi isanzwe imibare igaragaza ko hasurwa n’abari hagati y’abantu ibihumbi 300.000 na 500.000 buri mwaka. naho kuri Asomusiyo, imibare igaragaza ko hagasurwa n’abantu basaga ibihumbi 20.000.

Ibindi biri i Kibeho ubuyobozi buvuga ko byashorwamo imari hari nk’amazi matagatifu bamwe bavuga ko ari ay’umugisha. i Kibeho kandi ngo hagiye kubakwa na kiliziya nini ya kibeho izaba yakira abantu ibihumbi birindwi ( 7000). ikazitwa Bazilika.
Rukundo Emmanuel RDN Nyaruguru

abantu baryamye mu mucaca



Abanyamahanga baba ari benshi kuri Asomusiyo



      

Tanga igitekerezo

-->