Nyaruguru: hatashywe ituburiro ry’imbuto ryitezweho kuba igisubizo ku baburaga imbuto mu gihe cy’ihinga

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 17/08/2018, Saa 13:27:32 Yasuwe inshuro 2638

Iri tubuririro ry’imbuto ry’ubatswe mu Murenge wa Kibeho, ubuyobozi bukaba buvuga ko buryitezeho guca burundu ikibazo cy’ababuraga imbuto mu gihe cy’ihinga cyangwa banayibobona, ikaba itujuje ubuziranenge bikabatera igihombo.

Umuturage wo mu Murenge wa Kibeho ukunda guhinga ibirayi Kayitare Charles yabwiye umunyamakuru wa www.rwandadilynews.com ko imbuto y’ibirayi mu gihe cy’ihinga bajyaga bayiburaga, rimwe na rimwe ikaza itujuje ubuziranenge ati:” imbuto twarayiburaga ariko mu ihinga riherutse, byarakemutse kuko twaje kuyifata aha. Hari aho mu mirima yajyaga inapfa tugakeka ko nta buziranenge yabaga ifite, cyangwa se ubutaka bubi yenda! Twajyaga dusanga ibirayi byumye kandi bitarageza igihe cyo kwera.”

Mukiza Ildephonse nawe n’umuhinzi wibirayi avuga ko bagiraga imbuto zimwe zidatanga umusaruro. Ati: ku bijyanye n’imbuto umusaruro w’ibirayi ntabwo wagendaga neza mu gihe cyashize kuko njyewe nezaga nk’ibiro 300, ariko ejo bundi nejeje ibiro 800 kubera iri tuburiro ryaduhaye imbuto nzima.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko abaturage bakwiye gufata neza ibikorwa nk’ibi by’iterambere. Ati:” ibi ikorwa by’ingirakamaro abaturage batangiye kubibyaza umusaruro nibyo. Ariko batabifashe neza byaba ari ikibazo gikomeye. Ni ibyabo kugrango bikomeze bibagirire akamaro.”

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose avuga ko abahinzi bafashijwe kwifasha bityo akabasaba kubibyaza umusaruro. Ati:” bahinzi, ibi bikorwa byose twabonye, ni ibyo kubafasha kwifasha! Ndagirango mbasabe kubifata neza kubibungabunga, kubibyaza umusaruro, nizere ko nta muturage n’umwe uri muri koperative zikorera aha, uzongera kubyiganira kujya mu kiciro cya mbere n’icya kabiri, ahubwo kugirango muhore mufashwa namwe muzafashe abandi. Mushyiremo imbaraga, mwongere umusaruro ubukire ubamereho.”
Rotate 180°

Iri tubuririro ry’imbuto ry’ubatswe ku nkunga ya Leta ya Koreya na KOIKA, bafatanyije n’akarere ka Nyaruguru. Ni umushinga byari biteganyijwe ko wari butware asaga miliyoni eshanu z’amadorari y’amerika. Bimwe mu bikorwa uyu mushinga wagezeho hari ugutunganya amatarasi kuri hegitari 292, no gutunganya ibishanga kuri hegitari 128.
Iri tuburiro rikaba rigizwe n’inyubako zitandukanye zirimo igice cy’abamahugurwa ku bahinzi, igice kizajyamo uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori, igice kigizwe n’ibigega bihunika imyaka nk’ibirayi n’ibigori, igice cy’ubwanikiro. Uyu mushinga wahuguye abahinzi aho bahabwaga ubumenyi yaba mu gihugu no hanze bareba uko abaturage ba koraya bagiye biteza imbere.

Abahinzi babifashijwemo n’iri tuburiro ry’imbuto bakaba baratubuye imbuto y’ibirayi ingana toni 180. Mu gihe umusaruro w’ibigori nawo wageze kuri gtoni 4 kuri hegitare. Uyu muushinga uka usize abaturage basaga 1500 bawubonyemo inyungu.

Rukundo Emmanuel RDN Nyaruguru

Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda




zimwe mu nyubako zigze iri tuburiro ry’imbuto




      

Tanga igitekerezo

-->