Nyaruguru: Hatangijwe icyumweru cy’umujyanama abaturage berekwa urugero rw’ibyo bakwiye gukora

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/02/2019, Saa 17:50:45 Yasuwe inshuro 258

Mu karere ka Nyaruguru hatangijwe icyumweru cyahariwe umujyanama, aho abaturage beretswe uko bubaka uturima tw’igikoni n’ibindi kandi iki cyumweru kizakorwamo n’ibikorwa bitandukanye bigamije gusobanurira abaturage umujyanama uwo ari we.

Iki cyumweru cy’umujyanama cyatangirijwe mu Murenge wa Kibeho, mu kagali ka Mpanda, umudugudu wa Munyege, ahakurungiwe amazu 7, hubakwa uturima tw’igikoni, n’ubwiherero.

Umwe mu baturage witwa Minani Cllixte waganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com nyuma yo gukurungirirwa inzu yavuze ko yishimiye iki gikorwa.

Minani Callixte yagize ati:" iki gikorwa nagishimye bakoze cyane, ni binashoboka bazanatwubakire amazu arimo agasima, bakaduha n’umuriro w’amashanyarazi."

Visi Perezida wa njayanama y’akarere ka Nyaruguru Mureramanzi Jerome

Visi Perezida wa njayanama y’akarere ka Nyaruguru Mureramanzi Jerome, avuga ko icyumweru cy’ujujyanama bisanzwe ariko iy’umwaka wa 2019, abaturage bazarushaho kumenya umujyanama icyo aricyo.

Yagize ati:" impamvu ya mbere y’iki cyumweru, ni iy’uko abaturage badutoye, baba bagomba gusobanukirwa icyo tubakorera. Niba twarajyanye ibitekerezo byabo se, Ese ibyo badutumye twarabatumikiye? Icya kabiri abaturage bajya babazwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB) bakavuga ko batazi abajyanama, ariko muri iki cyumweru bazarushaho kutumenya. Icyo dusaba abaturage rero, ni ukwitabira ibikorwa tuzakora muri iki cyumweru kuko kizarangwa no gukora no kuvugiramo ibikorwa bya Leta bitandukanye."
Abaturage bitabiriye itangizwa ry'icyumweru cy'umujyanama

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Gashema Janvier akaba n’umujyanama, yasabye abaturage kwitabira ibikorwa bizaba muri iki cyumweru kuko ari ingirakamaro.

Ati:" impamvu bavuga ko abatabazi, ni uko usanga batubona mu isura y’icyo twari dusanzwe dukora mbere yo kuba umujyanama. Ariko muri iki cyumweru bazadusobanukirwa, ariko banadufashe no gushaka ibisubizo by’ibibazo abaturage aho byaba biri."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ababaturage bakwiye kujya bitabira inama n’abaturage zateganijwe, kugirango bigire hamwe iterambere ry’akarere muri rusange.

Akarere ka Nyaruguru gafite inama Njyanama igizwe n’abajyanama 29, barimo 11 b’abagore bangana na 37.9% n’abagabo bangana na 62.1%.

Muri iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa 23 Gashayantare kikazarangira kuwa 28 Gashyantare harimo, gusuzuma aho ibikorwa by’imihigo bigeze bishyirwa mu bikorwa, gukurikirana zimwe muri gahunda za Leta igeza ku baturage, gukurikirana imihigo y’umuryango no kureba niba abaturage bamenyeshwa imihigo y’akarere, no gusuzuma uburambe bw’imishinga yakozwe mu mihigo kuva 2015 kugera 2018.

Naho bimwe mu bikorwa bazakora harimo, Gukurungira amazu, kubaka ubwiherero busakaye bukinze kandi bufite isuku, kurwanya amavunja, kuyahandura no kuba ijisho ry’umuturanyi, gushishikariza abatirage kwirinda amakimbirane, no gukangurira abantu kutararana n’amatungo.

Ku munsi wa mbere, hakurungiwe amazu 7, hacukurwa ubwiherero 1, hubakwa akarima k’igikoni 1 k’ikitegererezo byose bifite agaciro k’mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana inani na mirongo itanu (850.000 Frws), hakiyongeraho n’inkunga y’amabati azakara ubwiherero abajyanama batanze, ingana n’ibihumbi ijana na mirongo ine na bitanu (145,000 Frws).

Abaturage bitabiriye itangizwa ry’icyumweru cy’umujyanama
Bamwe mu bajyanama b’karere ka Nyaruguru




Bamwe mu badepite baje mu itangizwa ry’icyumweru cy’umujyanama





Minani Callixte




Rukundo Emmanuel/RDN Nyaruguru