Nyaruguru: Hakozwe igiterane cy’isanamitima cyafashije abaturage kubohoka mu mutima

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 27/03/2019, Saa 13:55:14 Yasuwe inshuro 112

Mu karere ka Nyaruguru hakozwe igiterane cy’isanamitima cyateguwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru, amatorero n’amadini ahakorera, mu rwego rwo gutegura imitima y’abaturage bagiye kwinjira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25.

Iki giterane cyabereye ku kibuga kiri mu murenge wa Kibeho mu gasentire ka Ndago. abakristu bavuze ko kibafashije gutegura imitima yabo no kubohoka kuburyo n’utarababariye uwamuhemukiye yumva amubabariye mu mutima.

Mukakayumba Marie Chantal usengera mu itorero rya ADEPR yagize ati:" Twari dusanzwe twigishwa mu ijambo ry’Imana ko tugomba kubabarirana, ariko n’iyi conseri y’ubumwe n’ubwiyunge iradufasha kuko wenda hari abatajya baza mu nsengero. Uwari ufite umutima utabohotse atashye abohotse."

Undi witwa Nkurunziza Alexis yunzemo ati:" Iki giterane kidufashije kwitegura kwirinda amagambo yose ashobora kugara nk’apfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Aha iwacu nta bikunze kuhagaragara ariko ni ugukumira."

Pasiteri Anicet Kabrisa umushumba w’itorero APOSTOLIC avuga ko n’ubwo abakirisitu bakora umurimo w’Imana, bakeneye kurenga ibyo bakareba ibikomere abantu bafite nta kubipfurika ahantu.

Pasiteri Aniseti Kabarisa Umuyobozi w’itorero APOSTORIC

Yagize ati:" Hari ibikomere bidashobora kugaragara inyuma ku buryo iyo tugeze mu gihe cyo kwibuka ubifite ashobora gukomereka ariko ijambo ry’Imana riromora ku buryo n’ufitanye ikibazo na mugenzi we aryumva akaba yamusanga bakiyunga nkuko Bibiliya ibitubwira kkandi turi umwe kandi dupfana kuba turi abana b’Imana. Jenoside yatwibagije abo turibo ariko iki giterane cyongeye kwibutsa abantu no kubabohora mu mitima."

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Hbaitegeko Francois yavuze ko abaturage bakwiye kuzirikana ko n’ubwo hakiri ibikoemere ariko imitima igomba kuba hamwe kugirango kwibuka bizagende neza.

Yagize ati:" Hakunze kugaragara ibibazo bishingiye ku bikomere abantu baba bafite, tukabona n’abatoneka abandi kandi bitari ngombwa. Muri iki giterane cy’isanamitima twaganiriye abantu babonye ubutumwa bubahumuriza kandi ubutumwa bumviye aha kuko bahagarariye abandi benshi bazanabubagezaho."

Mu mwaka ushize wa 2018, mu marushanwa yakozwe ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge akarere ka Huye ni ko kari kaje ku isonga mu guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ku kigereranyo cya 87%, hakurikiraho Akarere ka Nyaruguru n’amanota 85% mu gihe akarere ka gatatu kari ari aka Nyamagabe gafite amanota 82%.

Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 85% mu gushyira mu bikorwa gahunda zo guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwinge. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, icyo gihe yavuze ko abishimira abaturage b’akarere abereye umuyobozi kubera imbaraga bashyira mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Igikorwa cyo gushimira uturere twahize utundi mu guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge muri 2018, cyabereye mu mwiherero w’inzego z’ibanze ku rwego rw’uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali. Akarere kagaragaye ku mwanya wa nyuma ni Akarere ka Rubavu kari kagize amanota 27.5%.










Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Emmanuel Rukundo@rwandadilnews.com / Nyaruguru