Nyaruguru: Hahembwe indashyikirwa mu buhinzi bwa kawa bagenzi babo basabwa kubigiraho.

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/10/2018, Saa 11:43:46 Yasuwe inshuro 543

Abahinzi ba kawa mu Karere ka Nyaruguru basaga 46 bahize abandi mu kuyifata neza uhereye ku mudugudu kugera ku karere bahembwe ibikoresho birimbo amapombo atara imiti, abandi basabwa kubigiraho.

Mukanoheri Joseline umuhinzi wa Kawa Nyaruguru

Mukanoheri Joseline avuga ko guhinga ikawa bisaba kuyikorera kandi iteza imbere, umuhinzi wayo.

Yagize ati:“iyo umuntu ahinze ikawa, bisaba kuyitaho bikamuteza imbere. Urya neza, ukishyurira abana ishuli, ukambara neza, ukabona amavuta yo kwsiga, n’ibindi…..”

Kimwe n’abagenzi be icyo bahurizaho n’uko kawa iyo wayitayeho neza yaguteza imbere. Gusa bakavuga ko igiciro cy’amafaranga 250 ku kilo cy’imwe cy’ibitumbwe bya Kawa bagurirwaho, kidahagjie ugereranyije n’ibyo baba byitanzeho bayitaho.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyaruguru Mbonyisenge Thomas avuga ko abahinzi ba kawa badakwiye gucika intege kuko igiciro kigenwa n’amasoko mpuzamahanga bagurishirizaho kawa.

Yagize ati:” kawa turayihinga, tukayitunganya, tukayohereza i Kigali muri NAEB bakayohereza mu mahanga. Igiciro rero gito bavuga nti kibace intege kuko, uko ibiciro bigenda bizamuka ku masoko mpuzamahanga n’icyo bagurirwaho kizazamuka.”

Mu karere ka Nyaruguru hari ibiti bya Kawa bisaga miliyoni 3.582.772, mugihe umusaruro watunganirijwe mu nganda 2017 ungana toni 607.3 utunganyirizwa mu nganda 8.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko, ikawa yoherezwa mu mahanga yiyongera buri mwaka. Mu 2016 hoherejwe toni 22,000; mu muri 2017 hoherejwe igera kuri toni 23,000 byitezwe ko iki gipimo kizagera kuri toni 24,500 muri 2018

Muri 2017 u Rwanda rwinjije asaga Miliyari 7 na miliyoni 600, Frw ruyakomoye ku cyayi n’ikawa mugihe mu mwaka wari wabanje rwari rwinijije arenga gato Miliyari 5.

Mukanoheri Joseline umuhinzi wa Kawa Nyaruguru


Rukundo Emmanuel/RDN Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->