Nyaruguru : Hafashwe ingamba zikomeye zo kurandura ubukene bukabije

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 21/06/2019, Saa 10:00:07 Yasuwe inshuro 120

Mu gihe imibare igaragza ko ubukene bukabije mu gihugu buri ku kigero cya 16%, Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko nyuma yo kubona igituma ubukene bukabije budacika,bagiye kujya bakurikirana ibyagezweho nk’ inkingi ikomeye yo kuburandura burundu.

Ibi byagarutsweho ,Ubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bagiranaga ihuriro n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (RODA)

Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwakozwe hagati ya 2016 na 2017, bwagaragaje ko ubukene bukabije bugabanukaho 0,3%.

Ibi usanga bihangayikishije inzego zitandukanye, kuko iki kigero kigabanuka gake ugereranyije nuko biba byitezwe.

Abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Nyaruguru ,Ubwo bateranaga barebera hamwe uburyo ikibazo cy’ubukene bukabije cyakemuka, bavuze ko kudakurikirana ibyagezweho ngo hagenzurwe ubufasha buhabwa abatishoboye umumaro bwagize , ari kimwe mu bituma iki kibazo kidakemuka burundu.

Rudasingwa Aphrodis,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, avuga ko kurandura ubukene bukabije ari akazi katoroshye, ariko ko bagiye kujya bafatanya hanyuma bagakurikirana ibyo bakoze aho bigeze.

Yagize ati “Tugiye guhuza imbaraga , dufatanye n’inzego zitandukanye mu rwego rwo guhanga n’iki kibazo cy’ubukene gihangaikishije igihugu.” Ati “ Tuzashyiraho ikipe ishinzwe kujya ikurikiranira hafi buri munsi ibyo twakoze uko bimeze , hanyuma babitugargarize natwe dukore isuzuma.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Gashema Janvier,avuga ko nabo iki kibazo bagihagurukiye , ko bagiye gufasha abaturage kwivana mu bukene aho kubakura mu bukene.

Yagize ati” Ingamba twafashe ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye , tugomba guhora dukorana inama kugirango tuganire , turebe aho twavuye n’aho twifuza kugera, tunashishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.” Ntibyitwe kubavana mu bukene ahubwo tubafashe kwivana mu bukene.”

Yongeyeho ko bagiye kujya bakurikirana uwahawe ubufasha ku giti cye , akava mu bukene bukabije,dore ko bigaragra ko bamaze gutera intambwe ishimishije aho bavuye ku kigero cya 80% mu mwaka wa 2011 bakagera kuri 48% muri 2019.

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze ushinzwe gukurikirana gahunda z’imibereho Mukamwunga Janviere, avuga ko inzego zitandukanye zikwiye gushyira hamwe , bagahuza imbaraga ndetse bagafatanya gukurikirana ibyagezweho .

Yagize ati:"Ubukene bukabije ubu ngubu buri ku kigero cya 16% mu gihugu, muri gahunda yo kuburandura , ni uguhuza imbaraga, tugakorera hamwe kandi tugasuzuma ibyagezweho."

Ikigero cy’ubukene bukabje mu Karere ka Nyaruguru kiri kuri 48% kivuye kuri 80% mu mwaka wa 2011 cyari kiriho.

Kugeza ubu, umuryango uri mu bukene bukabije , ni utabasha kubona nibura amafranga 500 rw ku munsi.

Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda bugaragza ko ubukene bukabije buri ku kigero cya 16%. Ni mugihe Guverinoma yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ubukene bukabije buzaba buri kuri 0%. Ngo ibi bikagerwaho nibura mu myaka ibiri buzajya bugabanukaho 5.5%.