Nyaruguru:Habaye igikorwa cyo kuzuza imyanya y’abajyanama yari ituzuye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/06/2018, Saa 14:22:26 Yasuwe inshuro 479

Kuri uyu wa kane mu karere ka Nyaruguru habaye igikorwa cyo kuzuza imyanya y’abajyanama yari ituzuye mu rwego rwo gusiba icyuho kimaze iminsi muri aka karere.

Ni igikorwa cyabere mu cyumba cy’inama cya GS Mere du Verbe Kibeho ahari hateraniye abantu bagera muri 315.

Ni igikorwa cyarangiye 11h20 maze president w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe arinjira atangira kurahiza abajyanama 2 bashya aribo Mutangana Davide ahagarariye PSF na Gashema Davide uhagarariye imirenge wa Munini.

Nyuma y’aho president w’urukiko n’umwanditsi yasohotse hatangira amatora maze hamamazwa Gashema David ndetse haniyamamaza uwitwa Murera Sylvain.

Nyuma yibarura ry’amajwi Gashema Jamvier niwe yatsinze mugenzi we ku majwi 236 kuri 26 ya MURERA Sylivan.

Uko bakurikiranye mu majwi
Gashema Janvien arahira nyuma yo gutsinda


      

Tanga igitekerezo

-->