Nyaruguru: Biyuzurije ikibuga cy’indege cyitezweho kuzamura ishoramari

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 27/04/2018, Saa 08:36:38 Yasuwe inshuro 1876

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buratangaza ko bwaciye agahigo ko kwiyuzuriza ikibuga cy’indege zo mu bwoko bwa Kajugujugu cyitezweho kuzamura urwego rw’ishoramari muri ako karere.

Iki kibuga cy’indege cyuzuye mu gihe nta muhanda wa kaburimbo uragera muri aka karere.

Iki kibuga cy’indege ntoya (Kajugujugu) cyuzuye giherereye mu Murenge wa Kibeho, hafi y’ibiro by’Akarere mu rusisiro rwa Ndago.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois aravuga ko iki kibuga kigiye kubafasha kwihutisha iterambere biciye mu ishoramari ndetse n’ubukerarugendo.

Ati:” Dukunda kugira abashyitsi benshi, yaba abashoramari cyangwa abaza mu ngendo nyobokamana. Iki kibuga rero kirafasha abantu baza muri kajugugu, ariko kiranadufasha mu gutabara mu gihe haba habonetse impanuka ku buryo umuntu yagezwa kwa muganga byihuse. Abaturage ndabasaba kwakirana yombi nkuko basanzwe babikora, aba bashyitsi n’abashoramari tugiye kujya tubona ku bwinshi.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko cyanaguye amarembo ku bashoramari ku bwinshi.

Atanga urugero rw’umushoramari wabasuye muri iki cyumweru witwa Sir Ian Wood ufite kompanyi yitwa Wood Fondation. Bakazahingira abaturage babyifuza icyayi mu mirima yabo, akabaha inguzanyo ya 900000 ku buhinzi Bw’icyayi ndetse n’ifumbire byose bazishyura mu gihe cy’imyaka15 nta nyunguiriho kandi hagati aho umuturage yaragiye asarura icyayi cye.

Umushoramari witwa Sir Ian Wood yageze i Nyaruguru akoresheje kajugujugu

Uyu mushoramari aje yiyongera kuri Paul Polman ufite komanyi yitwa Unilever uri kubaka uruganda.

Bamwe mu baturage baganiriye na www.rwandadailynews.com bavuga ko bishimiye iterambere akarere kabo kagezeho.

Muri Nyaruguru kandi hari ibintu bishobora guha amahirwe menshi uwabishoramo imari: urugero ni nk’ubutaka butagatifu bwa Kibeho bwemejwe ko bwabereyeho amabonekerwa ya Bikiramaliya muw’i 1981, amazi matagatifu ari i Kibeho, aha hasurwa n’abari hagati y’ibihumbi 300-500 buri mwaka.

Naho kuri Asomusiyo iba kuwa 15 Kanama buri mwaka, hagasurwa n’abantu basaga ibihumbi 20.000.

Hari kandi tumwe mu duce tubitse amateka y’Igihugu nk’udusozi twagiye tuberaho intambara zahuzaga Igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi, ibitaro binini bya Munini bizaba biruta iby’Umwami Fayisal bigiye gutangira kubakwa, umuhanda wa kaburimbo watangiye kubakwa ukazaba warangiye bitarenze amezi 30, kiliziya nini ya kibeho igiye kubakwa izaba yakira abantu ibihumbi birindwi( 7000) n’ibind.

Ibi byose ni bimwe mu bizaba bifite abakozi benshi , ababigana benshi bakeneye aho bacumbika, bakeneye aho bafatira ifunguro, ku buryo uwabishoramo imari yayigaruza mu gihe gito.

Akarere ka Nyaruguru gafite ubuso bungana km2 1010. Gafite abaturage 294334, bari mu ngo 63613.

Iki kibuga cy’indege ntoya Akarere kiyubakiye kikaba cyuzuye gitwaye miliyoni zisaga 30 kandi bamaze no kugaruza.

Abashoramari mu mirima y’icyayi

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 29/04/2018, Saa 21:43

    Igitekerezo*njyewe Nshimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru uburyo buried kuzamura iterambere RYA Nyaruguru Mayor Imana ikomeze kumukoresha ibyubutwari

Tanga igitekerezo

-->