Nyaruguru: Biyemeje guhiga utundi turere mu kwesa imihigo y’inzego z’abagore

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 28/06/2019, Saa 08:33:03 Yasuwe inshuro 304

Abagore bo mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 27 Kamena 2019, bakoze inama rusange y’igihugu y’abagore biyemeza ko bagomba gukorera ku mihigo, kandi bagahiga abo mu tundi turere bashyira Nyaruguru ku mwanya wa mbere mu bikorwa by’imibereho myiza, ubukungu n’imiyoborere myiza.

Umugore witwa Mukabayire Judith wo mu Murenge wa Mata yavuze ko gukorera ku mihigo birabafasha kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: ”Twebwe abagore ba Nyaruguru ubu, twahagurukiye guhashya ibibazo birimo iby’imirire mibi, ubujiji, amavunja, umwanda dukurungira amazu, turwanya n’inda z’imburagihe. “

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko mu bindi bazashyiramo imbaraga harimo, no kujyana abana mu marerero.

Undi mubyeyi witwa Niyitegeka Dative wo mu Murenge wa Nyabimata, we yavuze ko agiye gukangurira abandi bagore kwitabira ibimina.”

Yagize ati:” Umugore agomba kwigurira ikintu cyose atagiteze ku mugabo we, kandi ibyo byose nti yabigeraho atizigamiye, niyo mpamvu ngiye kubakangurira kwibumbira mu bimina. “

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyaruguru Agnes Mukamabano

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyaruguru, Agnes Mukamabano yavuze ko kuba bakoranyije abagore bose kuva ku bayobozi b’abagore ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere, ari ukugirango abagore bose bafatanyirize hamwe kwihutisha iterambere ry’akarere.

Yagize ati: ” Mu karere dukorera ku mihigo, ariko nti twayesa tudafatanyije naba ba Mutimawurugo kandi abayobozi b’abagore, batabyumva ntabwo iyo mihigo yakweswa ku kigero gishimishije.”

Bimwe mu byakozwe n’inama y’abagore mu karere ka Nyaruguru, harimo: Kubaka ubushobozi bw’inzego za CNF zatowe, kuzamura imyumvire y’abagore kuri gahunda za leta bakangurirwa kuzigiramo uruhare, kunoza imikorere n’imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa, kwizihiza iminsi mikuru yahariwe umugore, kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, kwigisha no gukangurira abagore uburenganzira bwabo, kurwanya ihohoterwa n’ibindi….

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Colette, yavuze ko imihigo abagore bahize ijyanye n’inshingano za buri munsi z’ababyeyi, anabasaba guca umwanda no kutaba imbata y’inzoga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Colette

Yagize ati: ” Ndashaka kubabwira ko mutagomba kurebera icyatuma umwana agira imibereho mibi. Nti byumvikana ukuntu mu mudugudu haba hari umwana urwaye amavunja kandi inzego zose z’abagore muhari.”

Yakomeje avuga ko kuba abagore bagiye gukorera ku mihigo, bizafasha akarere kandi bakumva ko nabo iterambere ry’akarere ribareba.

Kuva ubu inama y’igihugu y’abagore igiye kujya ihiga imihigo, kuburyo mu mpera z’umwaka w’imihigo, hazajya hatangwa amanota y’uko uturere twarushanyije mu kuyesa.

Imwe mu mihigo abagore ba Nyaruguru bahize, ni ukwita ku bana bagomba kujya mu ishuli, kwita ku isuku mu ngo, kurwanya imirire mibi, gutanga ubwisungane mu kwivuza, gukora umudugudu ntangarugero muri buri murenge, gushyigikira gahunda y’irerero ku mudugudu, no kwitabira gahunda ya EJO HEZA igamije kwizigamira by’igihe kirekire.





Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Colette

Rukundo Emmanuel@rwandadailynews.com/Nyaruguru