Nyaruguru: Bavumbuye uburyo bushya bwo kumenyekanisha imihigo mu baturage

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 24/04/2019, Saa 20:48:02 Yasuwe inshuro 104

Ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa, imihigo 65 akarere kahize mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018-2019 bayishyize mu Kinyarwanda inashyirwa ku byapa Nkurikiranamihigo kuri buri biro by’umurenge abaturage bagasanga ari agashya.

Ibi byapa Nkurikiranamihigo byatashywe kuri uyu wa 23 Mata 2019, mu Murenge wa Nyabimata.

Umuturage witwa Mugabushaka Dieudonne utuye mu Murenge wa Nyabimata, Akagari ka Kabere, Umudugudu wa Kabere yabwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko kuba begerejwe imihigo bigiye kubafasha kuyesa vuba.

Yagize ati:” Kiriya cyapa kije gukemura byinshi cyane kubera ko umuntu azajya anyaruka akanagaho akajisho akabasha kwirebera aho imihigo igeze yeswa kugirango nawe ashyireho ake. Ubundi umuntu yashoboraga kwirara ntakore ibyo yakabaye akora, ariko ningera hariya nkabona umuhigo runaka tukiri inyuma nzikubita agashyi.”

Uyu muturage akomeza avuga ko nk’abaturage batuye mu karere kaje mu myanya ya nyuma mu mihigo iheruka, bafashe ingamba bashyiraho Indorerwamo y’umuryango (ikayi yandikwamo imihigo n’ibikorwa umuryango ukora buri munsi bigamije kwesa imihigo.

Uresh berderman umuyobozi mukuru mu muryango GIZ wo mu Budage ukurikirana ibijyanye no kwegereza abaturage ubuyobozi

Uresh berderman umuyobozi mukuru mu muryango GIZ wo mu Budage, ukurikirana ibijyanye no kwegereza abaturage ubuyobozi. Avuga ko kwegereza abaturage imihigo ari ingenzi ariko nabo uruhare rwabo rukenewe.

Yagize ati:” iterambere nti ryagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi. Niyo mpamvu, tubasaba gusura kiriya cyapa murebe uko imihigo iri gushyirwa mu bikorwa natwe tubijeje ubufatanye buhoraho.”

Callixte Gatsimbanyi ni Umuhuzabikorwa w’umuryango IPC umwe mu bafatanyabikorwa

Callixte Gatsimbanyi ni Umuhuzabikorwa w’umuryango IPC umwe mu bafatanyabikorwa bakorera mu karere ka Nyaruguru, bubatse ibi byapa nkurikiranamihigo. Avuga batekereje ibi byapa mu rwego rwo gukura imihigo mu biro bagamije kuyegereza abaturage.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko mugihe abaturage baba bagize uruhare mu mihigo nta cyabuza akarere kabo, kuza mu myanya ya mbere mu mihigo ya 2018-2019 bafitemo imihigo 65 ikubiye mu nkingi 3 arizo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, n’imiyoborere myiza.

Umuturage arerekana ko asobanukiwe n’imihigo akarere atuyemo ka Nyaruguru kahize

kimwe mu byapa Nkurikiranamihigo byanditseho imihigo biri kuri buri Murenge

Callixte Gatsimbanyi ni Umuhuzabikorwa w’umuryango IPC umwe mu bafatanyabikorwa
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois ahamya ko abaturage imihigo nibyigira iyabo bazitwara neza mu mihigo

Uresh berderman umuyobozi mukuru mu muryango GIZ wo mu Budage ukurikirana ibijyanye no kwegereza abaturage ubuyobozi


Emmanuel Rukundo @rdn Nyaruguru