Nyaruguru: Abanyeshuri batangiye kubakirwa ibyumba by’amashuri biruhutsa kwiga bakikiranye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 10/08/2019, Saa 16:06:33 Yasuwe inshuro 484

Kuri uyu wa 10 Kanama 2019, Minisiteri y’uburezi mu Rwanda MINEDUC yatangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri bizigirwamo n’abanyeshuri mu mwaka w’amashuli wa 2019-2020.

Mu karere ka Nyaruguru, iki gikorwa cyatangirijwe ku rwunge rw’amashuri rwa Mwoya, mu Murenge wa Nyagisozi.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abanyeshuli bahiga, ababyeyi, n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Bamwe mu banyeshuri bahiga babwiye rwandadailynews.com ko bajyaga biga bakikiranye kubera ubucucike bw’abo mu ishuli, ariko ngo bariruhukije kubera ibi byumba bitangiye kububakirwa.

Igirukwishaka Rambert yiga mu mwaka wa gatanu mu gashami k’Imibare, Ubukungu, n’Ubumenyi bw’Isi.

Igirukwishaka Rambert yiga mu mwaka wa gatanu mu gashami k’Imibare, Ubukungu, n’Ubumenyi bw’Isi

Yagize ati: “ Nk’ubu ngubu wasangaga twicaye turi 4 ku ntebe, turi 80 mu ishuri nti tubone n’uko twandika, ariko ubu ngubu na mwarimu azajya abona n’uko atwigisha.”

Naho uwitwa Ntawukuriryayo Aloni wiga mu mwaka wa gatandatu we avuga ko bandikiraga ku bibero, bamwe bikabaviramo gutsindwa abandi bakava mu ishuri.

Yagize ati:”Twandikiraga ku bibero bamwe bikabaviramo gutsindwa, hari na barivuyemo kubera kwanga kwiga babyigana.”

Uyu munyeshuuri akomeza avuga ko nibubakirwa amshuri bazajya biga bisanzuye.

Gutangiza kubaka ibyumba by’amashuri, byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, aho rwasabwe kugira uruhare mu kwihutisha iyubakwa ry’ibi byumba by’amashuri. Igikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti:"Uburezi bufite intego, isoko kwigira."

Umuyobozi ushinzwe w’ishami ry’Imiyoborere myiza mu karere ka Nyaruguru Vedaste Habimana, we avuga ko ibi byumba by’amashuli byitezweho kugabanya ubucucike mu mashuli bukabije cyane.

Yagize ati:” Ntabwo twavuga ko ikibazo gikemutse burundu, ariko mu by’ukuri kizagabanyuka.”

Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’ubumenyingiro, Koleji ya Huye (RP-IPRC Huye) Dr Maj. Twabagira Barnabe, avuga ko n’ubwo leta hari ibyo igomba gukora, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu ,abanyeshuri, n’ababyeyi bakwiye gutahiriza umugozi umwe kugirango ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho.

Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’ubumenyingiro, Koleji ya Huye (RP-IPRC Huye) Dr Maj. Twabagira Barnabe

Yagize ati:” abayobozi bagomba gukurikirana umwana, niba yize neza uko bikwiye. Abana nabo niba bahawe amahirwe nk’aya ngaya, nti bakwiye kuyitesha kugirango bategure ejo heza habo ariko barize .”

Mu karere ka Nyaruguru hazubakwa ibyumba by’amashuri 31, n’ubwiherero 36. Mugihugu hose hazubakwa ibyumba by’amashuri 10,150 n’ubwiherero 10,180 mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020.

Ibi byumba by’amashuli bizubakwa n’umuganda uzakorwa n’abaturage, leta yo ikazatanga ibikoresho nk’isakaro, isima, inzugi, amadirishya, n’ibindi…..ku nkunga yatanzwe na Banki y’Isi yahaye u Rwanda ingana na miriyoni 200 z’amadorari. Ni ukuvuga, asaga miriyari 180 z’amafaranga y’u Rwanda.










Umuyobozi ushinzwe w’ishami ry’Imiyoborere myiza mu karere ka Nyaruguru Vedaste Habimana




Bamwe mu banyeshuri biruhukije kwiga bacucitse mu ishuri