Nyaruguru:Basabwe kubyaza umusaruro igishanga cy’Agatobwe batunganyirijwe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 28/02/2018, Saa 11:56:15 Yasuwe inshuro 861

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya B mu karere ka Nyaruguru, abaturage batuye mu Murenge wa Rusenge basabwe gufata neza igishanga cy’Agatobwe batunganyirijwe, bakibumbira mu makoperative kuko aribyo bibafasha kwiteza imbere.

Iki gishanga cy’Agatobwe cyatunganyijwe nyuma y’uko abaturage bagihingagamo ku buryo bwa gakondo buri muturage yihingira ibyo yishakiye bigatuma batabona umusaruro uhagije.

Bisizi Antoine umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Nyaruguru, yasabye aba baturage gufata neza iki gishanga cy’agatobwe, bakibumbira mu makoperative kuko aribyo bizatuma babona umusaruro uhagije.

Yagize ati:”Ubu rero turabasaba ko muhingira ku gihe mugafata neza ibi bishanga twabatunganyirije biba byaratwaye n’amafaranga menshi. Turabasaba kwibumbira mu makoperative kugirango mubone umusaruro uhagije, aya mafumbire turimo dukoresha nayo mukwiriye kumva mugomba kuyakoresha neza kuko iyo utafumbiye buriya ntacyo usarura. Hari ukwitabira nanone gahunda yo kuhira imyaka mukagura imashini natwe tuzagenda tureba inkunga dushobora kubafashamo ariko ntabwo dushaka kubona ejo cyangwa ejobundi imvura ihagaze kugwa ibi birayi byumye.”

Bisizi Antoine, umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu

Bamwe mu baturage baganiriye na www.rwandadailynews.com bavuze ko mbere iki gishanga kitaratunganywa buri wese yihingiraga ibyo yishakiye bigatuma batabona umusaruro uhagije ariko ngo ubu bakaba biteze impinduka.

Bavuga ko ngo banatangiye no kuzibona kuko ubwo ngo iki gishanga cyatunganyagwa hari abakibonyemo akazi kandi ngo byafashije benshi kubona ubwisungane mu kwivuza, abandi bihangira imishinga mito ibyara inyungu.

Ubuyobozi bushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru bwo buvuga ko iki gishanga gifite ubushobozi bw’uko hegitari imwe yakweraho toni zisaga 30, ibizatuma umusaruro w’ibirayi wikuba insure nyinshimuri Nyaruguru, maze ngo abajyaga kubishakira mu majyaruguru bakerekeza ku butaka butagatifu.

Mu karere ka Nyaruguru hateganijwe kuzahuza ubutaka kuri hegitare 149 mu mirenge ya Rusenge, Kibeho, Busanze na Ngera hakazahingwaho ibigori.

Muri aka karere kandi bazahinga ibishyimbo ku butaka buhujwe kuri hegitari 10.000, ibirayi kuri hegitari 2555, ingano kuri hegitari 7000, aho bazakoresha ifumbire mvaruganda ingana na toni 509, ibishanga n’amatrasi y’indinganire ku buso bwa higitari 250 bikaba byaramaze gutunganwa harimo n’iki cy’Agatobwe bikazahingwaho ibirayi.

Bitaganijwe kandi ko muri karere bazakoresha ifumbire y’ibirundo 6640. Igishanga cy’Agatobwe kikaba gifite hegitari zisaga 100, harimo 30 zitunganijwe hakabamo na hegitari 40 zakozwemo amatarasi y’indinganire akikikije iki gishanga ndetse kubufatanye bw’Akarere na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi kugitunganya bikaba byaratwaye amafara asaga miliyoni 100 z’amanyarwanda harimo 70 zagiye ku bikorwa izindi 30 zikoreshwa no gushaka inyongeramusaruro.

Reba imirimo yo gutunganya iki gishanga mu mafoto



      

Tanga igitekerezo

-->