Nyaruguru: Barashimira ubuyobozi bwabakemuriye ikibazo cyo kuvoma kure

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 16/06/2019, Saa 14:38:34 Yasuwe inshuro 5646

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François aravuga ko abaturage baturiye umupaka w’u Burundi batazongera kujya kuvoma mu gihugu cy’u Burundi
kuko mu karere ka Nyaruguru hari ibigega byinshi by’amazi meza.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruheru, umurenge uhanda imbibi n’igihugu cy’u Burundi kandi ugakora no ku ishyamba rya pariki y’igihugu ya Nyungwe, bahamya ko mbere babura amazi bakaba bajaya kuvoma mu Burundi.

Umwe yagize ati:” Hari igihe twajyagayo tukumva ari nta kibazo, ariko ubu natwe batwubakiye ibigega nt kibazo tugifite nka mbere."

Aba baturage bakomeza bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabo, bwabaruhuye kuvoma kure.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois (hagati)

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François ashingiye ku byakozwe byose ngo aya amazi meza agezwe ku baturage, avuga ko umuturage wa Ruheru na Nyaruguru yose aciye ukubiri no kutagira amazi meza.

yagize ati:" Abaturage bacu baturiye umupaka bavomaga i Burundi kuko amasoko yari i Burundi, ubu bafite amazi meza, kandi tuzakomeza gushaka igiteza imbere umuturage wacu."

Akomeza avuga ko kuba abaturage baruhutse kuvoma kure, bizihutisha iterambere kuko ngo umwanya bafataga bajya kuvoma bazawukoramo ibindi bibataeza imbere.

Ibikorwa byo kugeza amazi meza mu Murenge wa Ruheru bywatwaye miliyoni 750 z’amafranga y’u Rwanda.

Mu karere ka Nyaruguru, amazi meza amaze kugezwa ku baturage basaga 74%.


Emmanuel Rukundo@rdn Nyaruguru