Nyaruguru:Barasabwa kwita ku nzu zatujwemo abimuwe ahagenewe guhingwa icyayi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 27/11/2017, Saa 09:00:44 Yasuwe inshuro 959

Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Munini, mu Kagali ka Ngeri, umudugudu w’Akagera, bimuwe ahazaterwa icyayi barasabwa kwita nzu bimuriwemo zubatse ku buryo bwa “4 in One, na 2 in One”, birinda kuyarazamo amatungo, cyangwa ngo bazayarwariremo amavunja.

Ubwo aba baturage basurwaga n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi ushinzwe kureberera Akarere ka Nyaruguru ari kumwe n’umuyobobi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, babwiye aba baturage ko amazu bahawe agomba kubabera urufunguzo rwo kwiteza imbere ariko banabasaba kuyabungabunga.

Meya Habitegeko yagize ati:” Murabona aya mazu mwubakiwe agomba kubabera urufunguzo rwo kwiteza imbere ariko namwe mugomba kuyabungabunga. Ntabwo muyahawe ngo muge muyararamo n’amatungo, cyangwa ejo tuzasange hari abayarwariyemo amavunja. Murasabwa kuyabungabunga kugirango murusheho kujya ku yindi ntera yo gushaka uko mwakwiteza imbere kuko ikibazo cy’inzu cyo ubu cyamaze kujya ku ruhande.”

Abaturage batuye muri izi nzu bavuga ko bazubaka batumvaga ko aribo azatuzwamo kuko babonaga ari meza cyane.

Bavuga ko kuba uyu mudugudu uzaba ufite ibikorwa remezo byose birimo, amazi,umuriro w’amashanyarazi, imihanda, isoko, ivuriro, amashuli, icyiraro rusange cy’inka, kandi bakazajya bahabwa akazi mu mirima y’icyayi, utaretse n’inka izahabwa buri muntu utuye muri uyu mudugudu, ngo ibi byose n’ibigiye gutuma barushaho kwiteza imbere.

Iyi ni yo misozi yimuwemo abaturage ngo ihingwemo icyayi

Isaac Munyakazi,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye unashinzwe kureberera Akarere ka Nyaruguru wanifatanyije n’aba baturage mu muganda wa nyuma w’ukwezi kwa 11, we asanga kuba Leta y’U Rwanda ishyiraho ibikorwa bitandukanye by’iterambere abaturage bakwiye kubibungabunga nabo bagashyiraho akabo badahoze bateze amaboko Leta.

Yagize ati:”Niba Leta ibahaye ibikorwaremezo nk’ibi byose, birakwiye ko mubifata neza. Nk’ubu leta igiye kububakira Ibitaro binini bizaba biruta iby’Umwami Faysal, umuhanda wa kaburimbo ugiye gutangira kubakwa vuba ukazaba warangiye bitarenze amezi 30, uruganda rw’icyayi runini rugiye gutangira kubakwa ku bufatanye n’umushoramari ruzajya rutanga 25% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu n’ibindi byose bigamije kubateza Imbere murasabwa kubibungabunga.”

Inzu zubatswe muri uyu mudugudu wa Ngeri ni amazu 98 yubatswe ku buryo bwa 4 in One na 2 in One, aho inzu imwe ituzwamo imiryango 2 cyangwa 4, zubatswe ngo zihabwe abimuwe ahazaterwa icyayi n’umushoramali wa UNILEVER ku bufataye na NAEB n’Akarere ka Nyaruguru.

Akarere ka Nyaruguru gafite ubuso bungana na 1010km2, gatuwe n’abaturage 294.334 bari mu ngo 63.613.

Hakurikijwe ibarura ry’abaturage ryakozwe mu mwaka w’2014. ibyo abantu benshi bazi ku Karere ka Nyaruguru, ni Kibeho nk’ubutaka butagatifu, Karere ka Nyaruguru, abafite umuriro w’Amashanyarazi bangana na 21%, naho 67% nibo bakoresha amazi meza, 25% bakaba bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.


      

Tanga igitekerezo

-->