Nyaruguru:Barasabwa kutambara utwumvirisho mu muhanda hirindwa impanuka

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel, Ubwanditsi Kuwa 2/03/2018, Saa 09:35:10 Yasuwe inshuro 784

Ubwo mu hatangizwaga icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Nyaruguru, abanyamaguru basabwe kugendera ahabugenewe banasabwa kwirinda kugenda bashyize utwumvirisho(ecouteur) mu matwi.

Ni igikorwa cyabereye muri santire ya Ndago, kitabirwa n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abanyeshuli biga ku bigo bihegereye, ndetse n’abaturage.

Aba baturage babwiwe byinshi ku bijyanye no gukoresha umuhanda, ndetse n’uburyo bakwirinda ibiyobyabwenge.

Bisizi Antoine, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Nyaruguru yasabye aba baturage ibi bikurikira: kugendera ahabugenewe mu gihe bakoresha umuhanda, kwirinda kugenda bashyize ekuteri mu matwi mu gihe bari mu muhanda bagenda, abayobozi b’ibinyabiziga kubahiriza ibyapa biri ku muhanda no kwirinda umuvudukao ukabije, abayobozi b’ibibinyabiziga kwirinda gupakira ibinyuranye n’ibyo ikinyabiziga cyagenewe, kwirinda gutwara imodoka banyoye inzoga, no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Nyaruguru bwo buvuga ko, nta bibazo bikabije birahaboneka bijyanye no kwica umutekano wo mu muhanda, ariko ngo n’utwo duke tugomba kuba amateka.

Bunavuga kandi ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu biteza uyu mutekano muke wo mu muhanda bityo agasaba abaturage, urubyiruko kubyirinda kuko byangiza ubuzima bw’umuntu kandi uwabyihase bikaba bishobora kumugira imbata yabyo kuzabireka bikamugora, kandi bigakomeza gutuma umuryango nyarwanda ugira ubuzima bubi kuko ngo utaba ukoresha ibiyobyabwenge uzamenye kwita ku muryango wawe, n’ibindi.

Muri iki cyumweru hazibandwa ku gusobanurira abaturage byinshi ku bijyanye n’umutekano w’umumuhanda.

Raporo zitandukanye za polisi y’ u Rwanda ishami ryo mu muhanda zerekana ko 66% by’impanuka zabaye mu mezi 9 y’umwaka wa 2017 bayaturutse ku bamotari, Polisi y’ u Rwanda kandi ivuga ko 40% by’abicwa n’impanuka baba ari abanyamaguru.

Abanyeshuri na bo bakanguriwe kwirinda impanuka

      

Tanga igitekerezo

-->