Nyaruguru: Barasabwa kumva ibikomere bya buri wese mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 5/10/2018, Saa 09:10:23 Yasuwe inshuro 236

Mu biganiro umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, ari kumwe n’intumwa za rubanda zivuka mu karere ka Nyaruguru bagiranye n’abari mu nzego z’ubuyobozi yasabye abaturage b’akarere ayoboye kumva ibikomere bya buri wese bimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Yagize ati:”Abaturage turasabwa kumva ko tugomba kubana kandi tukabana mu mahoro, turasabwa kumva ibikomere bya buri wese no gufashanya kubyomora twimakaza ndumunyarwanda.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Ndi Umunyarwanda ari urugendo buri wese agomba gufashwamo.

Ati:”Buri wese muri urwo rugendo, aba agomba agufashwa kugirango azamuke agere ku rwego rwo kubaka ya sano muzi na cya gihango kizira gutatirwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois kandi avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ifite uruhare runini mu bumwe n’ubwiyunge kuko ari impinduka nziza iterwa n’urusobe rw’ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Rutabana Augustin umwe mu bitabiriye ibiganiro kandi wanagize uruhare mu kubabarira abamwiciye, avuga nk’uwahoze mu ngabo z’u Rwanda zabohoye igihugu, gahunda ya Ndi Umunyarwanda bayitangiye kera kuko ngo bakigera mu Rwanda batihoreye ahubwo bahaga ubufasha uwo ariwe wese batitaye ku bwoko afite.

Muri ibi biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu karere ka Nyaruguru, byitabiriwe na Hon Senateri Uyisenga Charles, Hon Depite Muhongayire Christine na Hon Depite Mukamana Elizabeth.


doc1058|center>

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro kuri NDUMUNYARWANDA


Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->