Nyaruguru:Barakangurirwa gutera amashyamba

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 30/10/2017, Saa 07:10:35 Yasuwe inshuro 779

Hamwe na hamwe mu duce tugize u Rwanda, iyo udutembereye ugaterara amaso i musozi, hari aho usanga twambaye ubusa, akenshi na kenshi ugasanga amashyamba yarangijwe na bamwe mu bayatwikamo amakara ntasimbuzwe.

Nyaruguru nka kamwe mu turere tugize u Rwanda twahoze turangwamo n’amashyamba menshi ariko kuri ubu akaba atakiri ku rugero nk’urwa kera, abayobozi barasaba abaturage gutera ibiti byinshi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurinda isuri.

Umusozi wa Banga uri mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ni wo wateweho ibiti by’inturusu bisaga 6400 kuri hegitare 4 mu rwego rwo kungabunga ibidukikije n’amashyamba ariko bikanabera urugero abaturage ko bagomba no kubigenza ku misozi batuyeho.

Ubwo bari muganda wa buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage batuye mu Murenge wa Kibeho ubuyobozi bwabwiye ko bagomba kubungabunga ibidukikije bongera amashyamaba kuko abafitiye akamaro ndetse n’Igihugu.

Innocent Nsengiyumva,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru w’agateganyo ati:”Iki gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira kibanze ku kurwanya isuri no kubaka ibigo by’amashuli mu buryo budasanzwe byakozwe hirya no hino,bityo uku gutera ibiti bwari n’uburyo bwiza bwo gusaba no gushishikariza abaturage kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije kuko hamwe na hamwe mu bibona udusozi twambaye ubusa. Tuzakomeza kubishyiramo imbaraga rero kugirango tubungabunge ibidukikije muri rusange.”

Ibidukikije nk’amashyamba ni kimwe mu bifitiye igihugu akamaro kuko afatiye runini abakenera imbaho ziikorwamo byinshi mu bikoresho bitandukanye bikoze mu mbaho, ndetse kandi akanakurura imvura.

Mu gihe Isi yose irimo kugenda irwana n’ikibazo cy’izuba ricana igihe kirekire rigateza amapfa hamwe na hamwe, birakwiye ko hakongerwa ubukangurambaga n’abaturage bakumva neza akamaro ko kubungabunga ibidukikije muri rusange.



@rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->