Nyaruguru: Bahawe umuyoboro w’amazi, baca ukubiri no kuvoma amazi mabi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 24/03/2018, Saa 15:46:27 Yasuwe inshuro 84

Abaturage batuye mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru barishimira umuyoboro w’amazi bubakiwe na World Vison Rwanda bakavuga ko bagiye guca ukubiri no kunywa amazi mabi.

Umwe mu baturage batuye muri uyu murenge wa Mata Christine Mukamugema avuga ko bavomaga amazi mabi, ariko nyuma yo kubona uyu muyoboro w’amazi ngo baciye ukubiri no kunywa amazi mabi. Ati:” twanywagwa amazi y’ibirohwa, amatungo yahoraga yiyinikamo yaraduteye inzoka, zaranatugiye mu mitsi, ariko batwubakiye umuyoboro ntituzongera kunywa ayo mazi mabi.”

Bamwe mu banyeshuri bo muri uyu murenge, nabo bavuga ko kuba bataragiraga amazi byabagiragaho ingaruka zirimo no gukererwa ishuri ariko ngo nyuma yo kubona uyu muyoboro w’amazi ntibazongera gukererwa.

Umuyobozi muri World Vision ushinzwe ibikorwa by’amazi Makoni Mongai, avuga ko kuba bafatanya na Leta mu gushakira abaturage ibikorwaremezo, byose bituruka ku buyobozi bwiza igihugu cy’u Rwanda gifite. Agasaba abaturage gufata neza umuyoboro w’amazi bahawe, babona ikibazo kuri wo bakakimenyesha ababishinzwe. World Vision kandi ngo ifite gahunda yuko mu mwaka wa 2024 aho bakorera hose abaturage bazaba bafite amazi meza; ari naho ahera asaba ubufatanye bwa buri wese.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, we yabwiye abaturage ko nta gishobora gusimbura amazi, abasaba kubungabunga uyu umuyoboro w’amazi bubakiwe na World Vision Rwanda.

Ati:” ushobora kuvuga ngo yenda nanywa fanta, nanywa ikigage, none se watekesha urwagwa? Wameshesha fanta se? amazi rero nicyo kintu kitagira ikigisimbura niyo mpamvu tuvuga ko ari isoko y’ubuzima. Nahoze ndeba ahantu mwavomaga, ahantu ingurube zivurugutaga, niba twibuka ibibazo twari dufite ntidukwiye gufata nabi uyu muyoboro.”

Uyu muyoboro w’amazi watashywe ufite uburebure bwa km 12.5. kuri ubu urimo gukorehwa n’abaturage 5600 batuye mu ngo 1.120. Bikaba byitezwe ko mu myaka 15, uyu muyoboro uzaba ukoreswa n’abasaga ibihumbi 8700. Wuzuye utwaye asaga miliyoni 114.570.982 y’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyozi muri World Vision ushinzwe ibikorwa by’amazi muri y’uburasirazuba Makoni Mongai

      

Tanga igitekerezo

-->