Nyaruguru: Bahawe amafaranga miliyoni 25 yo kurwanya imirire mibi n’igwingira

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/06/2019, Saa 18:01:40 Yasuwe inshuro 178

Ikigo cy’itumanaho mu Rwanda cya MTN, kuri uyu wa 29 Kamena 2019 ccyashyikirije Akarere ka Nyaruguru sheki iriho miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, agamije gufasha abaturage b’amikoro macye kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Ni igikorwa cyakorewe mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena 2019, wabereye mu murenge wa Kibeho, Akagari ka Mubuga, Umudugudu wa Nyarwumba.

Umuyobozi wa MTN Foundation Mukarubega Zulfat, yavuze ko mu bikorwa bakora bagena buri mwaka 1% cy’ibyo bungutse, kikunganira Leta mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati:” MTN Foundation yabayeho kubera ikigo cya MTN muzi, buri mwaka dukora ibikorwa bitandukanye, tugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage."

Iyi nkunga yatanzwe izafasha mu gushyigikira ibikorwa by’amarerero agera kuri 996 ari mu midudugudu yose y’Akarere ka Nyaruguru. Amarerero agamije kugaburira abana indyo yuzuye, kurwanya igwingira, no gukangura ubwonko bw’abana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko, ikibazo cy’imirire mibi n’igwimgira bumaze kukirwanya gusa ngo abaturage nti bakwiye kwirara.

Umuyobozi wa MTN Foundation Mukarubega Zulfat

Umuyobozi w’Akarere Habitegeko Francois yagize ati:" Igwingira n’imirire mibi tugeze kure tubirwanya, ubu nta muturage wacu utazi gutegura indyo yuzuye. Gusa na none nta kwirara, turakangurira ababyeyi gukomeza gushyigikira gahunda y’igikoni cy’umudugudu no kujyana abana mu Marerero."

Uyu muyobozi akomeza avuga mu karere ka Nyaruguru bashyize ingufu mu gukangurira imiryango guhinga imboga z’amoko atandukanye, gutegura indyo yusuye, gutanga amatungo magufi nk’inkoko n’ihene, ndtse na gahunda ya shishakibondo, n’amarerero yo mungo aho bafite 3 muri buri mudugudu.

Akarere ka Nyaruguru, igwingira n’imirire mibi biri ku kigereranyo cya 41,7% mugihe mu gihugu hose biri ku kigereranyo cya 38%.

Umuyobozi wa MTN Foundation Mukarubega Zulfat


Umuyobozi w’Akarere Habitegeko Francois


Emmanuel Rukundo@rwandadailynews.com/Nyaruguru