Nyaruguru: Babujijwe gukora ibikorwa bibateza imbere ngo bazimurwa none umwaka urenze bidakozwe

Yanditswe na Kuwa 23/08/2017, Saa 11:54:35 Yasuwe inshuro 215

Nyuma yo kubarurirwa imitungo y’ubutaka bakamenyeshwa ko bakwitegura kuzimurwa kubera ibikorwa byo kwagura ibiro byabinjira n’abasohoka byo ku mupaka w’Akanyaru Haut bizwi nka "one stop border post" , abaturage bo mu mudugudu w’Akanyaru, umurenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru, barasaba ko bamenyeshwa aho gahunda yo kwimurwa igeze kuko ngo kugeza ubu umwaka warinze ushira nta makuru, bikaba biri kudindiza gahunda zo kwiteza imbere bateganya.

Umusozi witwa k’Uwingoma, iruhande rwa kaburimbo yinjira ku mupaka w’Akanyaru haut, mu mudugugu w’Akanyaru mu kagari ka Fugi, igice cy’ubutaka bwo kuri uwo musozi kiri haruguru y’ibiro by’abinjira n’abasohoka, gituweho n’imiryango 68 yamenyeshejwe ko izimurwa muri gahunda yo kwagura ibyo biro by’abinjira n’abasohoka hubakwa umupaka umwe mu rwego rwo kwihutisha services z’abinjira n’abasohoka.

Cyakora ngo nubwo iyi gahunda bayakiriye neza, Habinshuti na Umuhire Sandrine bavuga ko nyuma yo kubarurirwa nta yindi mishinga irambye bakomeje gukora, bikaba biri gutuma iterambere ryabo ridindira kuko bategereje ikizakurikiraho.

Kimwe n’abaturanyi babo, aba baturage basaba ko bamenyeshwa aho iyi gahunda igeze.

"Hari umuntu uba ufite nk’umurima runaka, avuga ko yawukodesha cyangwa akawuhinga ariko ntibishobok"

"Mfite aho numvaga nakubaka ariko hagati aho nabaye mparitse"

"Batureka tugahinga"

Habitegeko Francois umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, avuga ko kuba aba baturage barabaruriwe imitungo ariko ikaba itarahabwa agaciro bidakwiye kubabuza gukomeza ibikorwa byo kwiteza imbere bahakorera.

Aragira ati :" Nta wabahagaritse , igihe cyose amategeko arumvikana neza,umuturage kugirango yimuke ni uko umuha ingurane ikwiye, igihe bitarakorwa nta kibazo bagakwiye kugira…"

Meya Habitegeko Francois avuga kandiko gahunda yo kwimura aba baturage ireba by’umwihariko ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na RTDA.

Gatete Eric Rafiki


      

Tanga igitekerezo

-->