Nyaruguru: Abunzi bahawe amagare bemerewe na Perezida Kagame

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 1/03/2019, Saa 16:21:15 Yasuwe inshuro 110

Abunzi bo mu Murenge wa Nyabimata kuri uyu wa kane tariki 28 Gashyantare 2019 bashyikirijwe amagare 31 bemerewe na Perezida wa Repubulika paul Kagame. Ni amagare bashyikirijwe na CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w’Intara y’amajyepfo.

Amagare aba bunzi bashyikirijwe ni impano ya Perezida Kagame, akaba ari ayo kugira ngo ajye abafasha mu kazi kabo.

Guverineri CG Gasana Emmanuel

Mu butumwa Guverineri Gasana yahaye aba bunzi, yabanje kubashimira akazi bakora mu gutanga ubutabera bwunga. Abasaba kurushaho kwegera abaturage no gutanga umusanzu wabo mu bushobozi n’imbaraga bafite mu gukemura amakimbirane mu mucyo.

Bamwe mu bayahawe babwiye umunyamakuru wa rwandadailynews.com ko amagare azabafasha ngo hari igihe bakererwaga kugera aho bakorera, ugasanga gukemura ikibazo cy’umuturage bifashe iminsi myinshi kandi bitari bikwiye.

Uretse aya magare yashyikirijwe abunzi ba Nyabimata, mu bubiko bw’Akarere ka Nyaruguru hasigayeyo amagare asaga 400 agomba gushyikirizwa abunzi bo muyindi mirenge isigaye uko ari 13 igize aka karere.

Abunzi bo mu Murenge wa Nyabimata, amagare bahawe ni 31 mugihe muri Nyaruguru hose biteganyijwe ko hazatangwa amagare 400.




Rukundo Emmanuel@rdn Nyaruguru