Nyaruguru: Abunzi bagejeje kuri Minisitiri Busingye ibyifuzo birimo no guhabwa mudasobwa

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 19/12/2018, Saa 08:50:20 Yasuwe inshuro 349

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye akaba n’Intumwa nkuru ya Leta n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Nyaruguru yatangije ku mugaragaro amahugurwa y’abunzi b’imirenge ya Kibeho, Munini na Rusenge, maze bamugezaho ibyifuzo birimo guhabwa mudasobwa, n’ibindi

Uhagarariye abunzi mu kagali ka Kibeho witwa Ndizeye Patrick yavuze ko abunzi bashimira leta y’ubumwe bw’abanyarwanda uburyo ibafasha ariko anavuga ko hari ibyifuzo bafite.

Yagize ati:" Nyakubahwa Minisitiri abunzi bamwe, telefoni bahawe zarashaje barifuza ko zahindurwa. Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi mituweli duhabwa zikajya zikora no ku bitaro bikuru, turifuza mudasobwa zidufasha kubika neza ibyo dukora, tukanifuza n’akarere ku batarayabonye."

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yashimye akazi abunzi bakora abizezaubufatanye .

Yagize ati:" agaciro k’akazi mukora, ni agaciro gakomeye cyane kuko mutanga ubutabera. Ibyifuzo mwagaragaje byose turabikorera ubuvugizi kandi muzabona igisubizo vuba."

Uyu muyobozi yakomeje abasaba kwirinda ruswa kuko yabangiriza isura ikanangiza and iy’igihugu

Abunzi baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com bavuze ko bishimiye kuba ibyifuzo bayabo bigiye gukorerwa ubuvugizi.

Umwe yagize ati:" yatwijeje ko abatarabona amagare bagiye kuyabona, yatubwiye ko abatari bafite amatelefoni nabo bagiye kuyahabwa. Ikindi kibazo abunzi bari bafite, ni icya mituweli nayo itinda kwishyurwa nti tunivurize ku bitaro by’ikitegererezo. Nacyo yatubwiye ko bagiye kubyihutisha ikajya yihutishwa. Twifuza mudasobwa kugirango imyanzuro dufata ibikwemu ikoranabuhanga kandi yatwijeje kubikorera ubuvugizi."

Aba bunzi bakaba bavuga ko kuba bari guhugurwa ku mategeko bifashisha buri munsi bizabafasha mu kazi kabo.

Aya mahugurwa y’abunzi mu karere ka Nyaruguru yateguwe na Ministeri y’ubutabera ifanyije na USAID akazakomereza mu mirenge yose y’Akarere. Aba bunzi bari guhugurwa ku mategeko arimo, itegeko y’ubutaka, itegeko ry’umuryango, itegeko ry’izungura, itegeko ry’amasezerano, itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, n’itegeko rigenga kwimura abantu ku bw’inyungu rusange.

Mu gutangiza aya mahugurwa hishimiwe ko 90% by’ibibazo by’abaturage byakemuwe n’abunzi. Mu Karere ka Nyaruguru harabarurwa abunzi basaga 600 barimo abasaga 50% b’abagore.

Abunzi mu matsinda mahugurwa ku mategeko
Abunzi batanze ibyifuzo bitandukanye



Uhagarariye USAID
Ndizeye Patrick


Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu/Nyaruguru Gashema Janvier

Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->