Nyaruguru: Abikorera nibakomeza kurebera abanyamahanga bazabatwara amahirwe-Meya Habitegeko

Yanditswe na Kuwa 6/03/2020, Saa 18:14:10 Yasuwe inshuro 478

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru,Habitegeko Francois aravuga ko abikorarera b’abanyarwanda bakwiye kwitabira gushora imari muri aka karere kubera ko nibatinda abanyamahanga bazabatwara ayo mahirwe abarizwa muri iki gice gikunze kwakira abava imihanda yose.

Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku bufatanye n’Intara y’amajyepfo muri gahunda yahawe insanganyamtsiko "Menya intara yawe".

Yagize ati"Ni byiza ko tubona abikorera bakomoka mu Rwanda bagakoresha amahirwe dufite yo kuba bashoramo imari kuko baje bizaba ari byiza kuko bazaba bazi neza icyo dukeneye nk’abatuye mu iki gice kinini kuko hano uhashoye imari ntabwo wahomba".

Yongeyeho ko aba bikorera nibataza ngo bashore imari zabo abanyamahanga bazabatwara aya mahirwe bagashora imari ariko nabo tugomba akubereka icyo abatugana n’abaturage bacu kugirango nabo bazawungukiremo nta numwe isigaye.

Yagize ati"Nibaze bashore imari bubake amahoteri abatugana babone aho barara kuko abatugana ni benshi cyane ntago twabona aho barara tudafatanyije ariko nibatinda abanyamahanga bazaza babikore ariko byose bigendana n’umurongo wibyo baza gufasha mubguhindura ubuzima bw’aba baturage bacu nta numwe usigaye nyuma yundi".

Mukamfizi Marguerita atuye kandi akorera aha mu gace k’ubutaka butagatifu yemeza ko ababuze aho barara, bakomeza gusenga ariko hahari hagutse habona abaharara bakagira nicyo binjiza kuko ufite ibyo kurya ukitagatifuza haba hasigaye kuryama kandi wubatse hoteli ntabwo wahomba ahubwo wabura aho ushyira abakugana.

Yagize ati"Ku bagana aka karere kacu bafite ahantu hato aha ntitwabuze icyo kurya turabifite ariko ntago waba witagatifuje ngo ubure kurara nta mahoteli dufite abaje bagomba kurara ariko wubatse wabura naho ubashyira birasaba ingufu zirenzeho cyane kuko haza abantu benshi cyane".

Mu mwaka ushize wa 2019 aka karere kakiriye abakora ingendo nyobokamana ku butaka butagatifu bwa Kibeho basaga ibihumbi 600 bajya gushaka Imana ariko hakwiye izindi ngufu dore ko harimo no kubakwa imihanda ya kaburimbo izaba ifite uburebure bwa kilometero 100 zikubiyemo umuhanda bemerewe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame mu mwaka wa 2013 bamusaba umuhanda ukaba waratangiye kubakwa uva Huye -Kibeho -Munini uzaba ufite uburebure bwa kilometero 65.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn - Nyaruguru