Nyaruguru:Barasabwa kubyaza umusaruro imashini zuhira bitaba ibyo bakazamburwa

Yanditswe na rukundoe4@gmail.com Kuwa 8/03/2018, Saa 17:22:49 Yasuwe inshuro 561

Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru barasabwa kubyaza umusaruro imashini bahawe zibafasha kuhira imyaka muri gahunda ya nkunganire mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Leta y’u Rwanda ifataynije na Minisiteri y’ubuhinzi muri gahunda yo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi iherutse gushyiraho gahunda ya nkunganire ku bahinzi ibafasha kubona imashini zuhira imyaka mu gihe cy’izuba.

Ni muri urwo rwego abahinzi bibumbiye mu makoperative atandukanye yo mu Mirenge igize aka karere ka Nyaruguru bashyikirijwe imashini muri gahunda ya nkunganire zizabafasha mu kuhira imyaka yabo cyane cyane mu gihe cy’izuba,byose bigakorwa hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Bamwe mu bahinzi baganiriye na RWANDADAILY NEWS bavuga ko izi mashini zigiye kubafasha umusaruro cyane ko mu gihe cy’izuba iyo babaga bahinze ibirayi, cyangwa se imboga byakubitanaga n’izuba bigatuma batabona umusaruro bari biteze.

Mbonyisenge Thomas ,umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Naruguru, arasaba abahinzi gufata neza no kubyaza umusaruro imashini zuhira imyaka bahawe muri gahunda ya nkuganire kugirango barusheho kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, akanavugako uwayifAta nabi yayakwa.

Yagize ati:” Hari amasezerano basinyanye n’ubuyobozi avuga ko ibi bikoresho bagomba kubikoresha icyo byagenewe, harimo n’ingingo ivuga ko batabikoresheje neza bashobora no kubyamburwa bigahabwa abandi bahinzi.”

Imashini zahawe abahinzi ni 19. Imwe ifite ubushobozi bwo kuhira mu ntera ingana na metero 100.

Muri izi mashini harimo izigura ibihimbi 150.000 frws, igura ibihumbi 360.000 frws, hakabamo n’inini zigura miliyoni 1.342.000 frws.

Abahinzi bazishyura 50% iyindi 50% leta ikazayabishyurira.

Zaje gufasha abahinzi guhangana n’ibihe by’izuba ariko nibazifata nabi bazazamburwa

      

Tanga igitekerezo

-->