Nyaruguru:Abayobozi basanga bigayitse kumva ko abaturage bategereje abazabubakira imisarani

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/12/2017, Saa 17:00:06 Yasuwe inshuro 420

Abaturage batuye mu karere ka Nyaruguru, barasabwa kugira isuku aho batuye n’iyo ku mubiri, bakagira ubwiherero bakareka kumva ko bazubakirwa ubwiherero n’abavuye i kantarange.

Ibi babisabwe na senateri Dr Richard Sezibera mu gikorwa cy’umuganda w’isuku, mu Karere ka Nyaruguru, umurenge wa Ngoma, Akagali Ka Kiyonza, umudugudu w’Akagano cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu.

Mu gikorwa cyatangiye mu kwezi gushize muri uyu murenge wa Ngoma kigamije kwimakaza umuco w’isuku, aho abantu bakanguriwe gutura heza, kugira isuku yo ku mubiri n’aho batuye, no kugira ubwiherero kandi bufite isuku, no kubakira abadafite aho kuba, ni byo byakomeje kuri uyu wa 28 Ukuboza ubwo abayobozi batandukanye barimo Abadepite n’Abasenateri bifatanije n’abaturage batuye uyu murenge mu gikorwa cyo kubakira amazu abaturage no kubabakira ubwiherero.

Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru bwana Hbaitegeko Francois avuga ko bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage bazakomeza gushishikariza abaturage kugira isuku, no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati:” Murareba ibikorwa by’iterambere umukuru w’igihugu akomeje kutugezaho? Ntabwo azaduha ngo tunahindukire tunamubwire ngo ngwino unadukarabye, ngo aze amesere abana, ngo azagaruke atwigishe kutararana n’amatungo mu mazu, murumva umwana urarana n’amatungo najya ku ishuli azafata iki mu ishuli? Nti tuzabe nka wa mukecuru basigaga bakanogereza akongera agasubira mu ivu akivuruguta.Njya mbwira abantu ngo kuva ku bwa Adamu na Eva iyo umuntu yariye acyenera kujya kwituma. Umuntu wabatijwe akajya kwituma mu kigunda? Abakecuru badashonora kwicukurira imisarani tubegere tubafashe, tubafashe gukurungira amazu ariko tugire isuku.”

Senateri Richard Sezibera

Senateri Dr Richard Sezibera nawe wari waje kwifatanya n’abaturage b’umurenge wa Ngoma yabwiye aba baturage ko bidashimishije kuba bumva ko bazubakirwa imisarani n’abavuye i kantarange.

Yagize ati:” Hano bahoze bavuga isuku n’isukura, reka mbabwire! Njyewe ku giti cyanje ndetse nabo twagendanye kuba twakoze umuganda byadushimishije. Ariko njyewe ikitanshimisha ni ukuza gutanga umuganda wo kubakira umuntu ubwiherero ntabwo aribyo. Ntabwo abantu bakwiye kuva i kantarange ngo bagufashe kwiyubakira ubwiherero.Utishoboye birumvikana. Ariko uwifite afite amaguru, afite amaboko aba akwiye kugira ubwiherero akagira isuku mu rugo rwe no ku mubiri we.”

Muri aka Karere ka Nyaruguru, umurenge wa Ngoma, Akagali Ka Kiyonza, umudugudu w’Akagano, bimwe mu bikorwa byakozwe birimo: gukurungira amazu 30 andi mazu 3 arasanwa, kubaka ubwiherero 15 izindi 15 zirasanwa, ndetse hanaterwa indabo ku muhanda wa kaburimbo uva ku mupaka w’Akanyaru werekeza mu mugi wa Huye ahangana na metero 700.

Mu minsi ishize kandi muri uyu murenge hakurungiwe amazu 1024, hunubakwa ubwiherero 357, ndeste hatanatangwa ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye bufite agaciro ka miliyoni imwe n’igice (1.500.000Frw) ndetse hanatangwa inkweto ku baturage batari bakimakaje umuco wo kwambara inkweto aho aba baturage bahawe imiguru y’inkweto 120.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 iherutse gushyirwa aharagara, biteganijwe ko mu mwaka w’2024, ibikorwa by’isuku n’isukura bizagera ku banyarwanda bose 100% bivuye kuri 84% biriho kuri ubu, ni urugendo buri muturage wese agomba kugiramo uruhare ahereye aho atuye kuko akenshi isuku inke ukurura udusimba usanga tubangamiye ubuzima bwa muntu.

rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->