NYARUGURU: Abaturage barasabwa kurandura ihohoterwa

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/02/2018, Saa 14:56:20 Yasuwe inshuro 341

Abaturage batuye mu Murenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru, barasabwa kurandura ihohotera kuko ngo urugo rurangwamo ihohotera rudashobora gutera imbere.

Hirya no hino mu Rwnda hajya humvikana imiryango itabanye neza, umugabo ahohotera umugore cyangwa se umugore ahohotera umugabo, ibi bigatuma iterambere ry’urugo ritagerwaho.

Abaturage batuye mu Murenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru ,basabwe kurandura ihohotera ubwo umuryango RWAMREK washyikirizaga ibikoresho Club yo kurwanya ihohotera yo muri uyu Murenge. Ni nyuma y’uko uyu muryango ubahaye
amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Agnes Mukamabano uyobora inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyaruguru avuga ko urugo rurangwamo ihotera rudashobara gutera imbere agasaba abaturage kurirandura, anabasaba gutanga amakuru y’ingo zirangwamo ihohotera
kugirango bagirwe inama.

Yagize ati: “ burya ngo ujya gukira indwara arayirata. Tugerageze rero twese dushyire hamwe tubivuge! Ntimugatinye ijisho rya mugenzi wawe ngo
aravuga ngo wamuvuze. Ahubwo kumuvuga kwe bishobora no kuba ariko kumukiza kwe. Dufatanye twese rero buri wese ashobore gutanga umusanzu mu kubaka u
Rwanda rwacu”

Agnes Mukamabano uyobora inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyaruguru

Bamwe mu baturage kimwe n’abibumbiye mu club yo kurwanya ihohotera baganiriye na www.rwandadailynews.com , bavuze ko nyuma yo guhurwa ku ihohotera bafashe iyambere mu kuryamagana kandi bagatanga n’amakuru yaho riri.

Club yo kurwanya ihohotera mu Murenge wa Kivu, igizwe n’abanyamuryango 60, ikaba yahawe ibikoresho na RWAMREK bizayifasha mu gusakaza ubutumwa bwiza burwanya ihohotera ibinyujije mu mbyino. Ibi bikoresho bizwe n’imikenyero y’abagore n’abagabo, amashati n’ingoma n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Abagize umuryango RWAMREK wo mu karere ka Nyaruguru

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    mukamabano   |   ku wa 17/02/2018, Saa 19:15

    Ihohoterwa rigomba gucika burundu. Birasaba ko buri wese abigiramo uruhare. Ariko hari amagambo amwe n’amwe uwanditse iyi nkuru atanditse neza. Muzakosore

Tanga igitekerezo

-->