Nyaruguru: Abaturage barasabwa gukumira ingaruka ziterwa n’inkuba.

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 15/03/2018, Saa 15:56:35 Yasuwe inshuro 472

Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi De Bohneur Jeanne D’Arc arasaba abaturage gukumira zimwe mu ngaruka ziterwa n’ikiza cy’inkuba.

Mu cyumweru gishize inkuba yakubise abadiventisiti b’umunsi wa 7 bari barimo gusenga mu murenge wa Nyabimata mu Karere ka nyaruguru. Mu rwego rwo guhumuriza aba baturage, Minisitiri ushinzwe ibiza no gucyura impunzi De Bohneur Jeanne D’Arc, ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Alvera Mukabaramba, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru n’andi bayobozi banyuranye, basuye aba baturage bo mu mirenge ya Nyabimata, Busanze na Ruramba ho mu Karere ka Nyaruguru.

Minisitiri De Bohneur Jaeanne D’Arc, ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi yakanguriye abaturage kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bijyana nabyo mu gihe imvura irimo kugwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa n’inkuba.

“Twaje hano kubayagira kubera ikiza cy’inkuba mwahuye na cyo. Ndagira ngo mbihanganishe kandi mukomere. Inkuba ni ikiza karemano ariko hari uburyo abantu bashobora kugabanya ingaruka ziterwa nayo. Turasaba abaturage kujya mu nzu mu igihe imvura irimo kugwa, bakirinda gukoresha bikoresho by’ikoranabuhanga, za telefoni kuko byongera ingorane zatuma zikurura inkuba kimwe n’imitaka iba ifite akantu ka kuma hejuru bagomba kuyirinda kuko iriya nayo ishobora gukurura inkuba ikiza ni uko bakoresha imitaka ifite akantu ka parasitike. Abantu kandi bari mu ma modoka bagomba gufunga ibirahuri kandi bakirinda kuziparika munsi y’ibiti.” Min. De Bohneur Jeanne D’Arc

Abaturage kandi basabwe kwirinda ibyuma bikoresha amashanyarazi igihe imvura irimo kugwa, kwirinda kujya munsi y’ibiti birebire igihe imvura irimo kugwa, gushyira imirindankuba ku mazu n’ahantu hahurira abantu benshi ndetse no kwirinda kujya mu misozi miremure no mu mazi mu gihe imvura irimo kugwa.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Mme Dr. Alivera Mukabaramba we yizeza abaturage batishoboye ko Leta izareba uko ibafasha gushyira imirindankuba byibura ahahurira abantu benshi. Gusa ngo abifite bari bakwiye kuyigurira.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko inkuba bari basanzwe bazizi kuko ngo zikunda kuba muri ako gace. Ngo zijya zikunda no gukubita ibiti ku mihanda ugasanga byarumye, zikica n’amatungo, ariko bakavuga ko iby’uko inkuba yakwica abantu bitari bisanzwe.

Muri iki gikorwa, abaturage baherutse kubura ababo kubera ikiza cy’inkuba bahawe amabahasha arimo ubutumwa bubihanganisha.

RukundoE@RDN


      

Tanga igitekerezo

-->