Nyaruguru:Abaturage barakataje mu kwiyubakira amashuri

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 5/10/2017, Saa 14:37:11 Yasuwe inshuro 690

Muri gahunda yo gusimbura ibyumba by’amashuli bishaje, hirya no hino mu Rwanda abaturage bakomeje gukora imiganda yo kubaka ibi byumba by’amashuli bishaje. Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Ngera, baravuga ko kuba begerwa n’abayobozi batandukanye biri gutanga umusaruro.

Mukeshimana Eugenie, umuturage utuye muri uyu murenge twaganirye yatubwiye ko nta muturage wasiba umuganda urimo Ministiri n’umuyobozi w’Akarere kandi abona bari guterura Isima n’umucanga nk’abandi bose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi akaba n’imboni ya Guverinoma y’U Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi bw’umwana w’umunyarwanda, Leta yiyemeje ko agomba kwigira heza, afite Ibikoresho byiza, n’abarimu bafite ubumenyi buhagije. Bityo akaba ariyo mpamvu n’abayobozi bagomba nokwegera abaturage bakifatanya nabo..

Iki kigo cy’amashuli abanza cya Nyanza mu Murenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, kiri kubakwaho ibyumba 2 bisimbura ibindi byari byarahirimye bigatuma abanyeshuli babyigagamo bavangwa mu yandi mashuli, bityo bikongera ubucucike bw’abana mu ishuli.

Ababyeyi bafite abana muri iki kigo cy’amashuli abanza cya Nyanza bavuga ko, kuba begerwa n’abayobozi bagafatanya gukora umuganda wo kuba ibi byumba by’amashuli bituma bakora batikoresheje kandi birimo gutanga umusaruro.

Mu Karere ka Nyaruguru hari ibyumba 205 bikeneye gusimburwa,hakaba hagiye kubakwa ibyumba 28 n’ubwiherero 36, Leta ikazatanga ibikoresho by’ibanze (sima,amabati n’ibyuma), n’amafaranga yo kugura ibikoresho agera kuri miliyoni zisaga ijana na mirongo itatu n’esheshatu( 136.000.000) ibi bikorwa bikaziyongeraho umuganda w’abaturage wunganira ingengo y’imari.

Emmanuel Rukundo


      

Tanga igitekerezo

-->