Nyaruguru: Abateye Nyabimata bafatwa nk’intozi zinjiye mu nzu zikayisohorwamo shishi itabona

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/08/2018, Saa 15:48:18 Yasuwe inshuro 572

Hashize amezi abiri umurenge wa Nyabimata mu Karere Kanyaruguru, abantu bitwaje intwaro baturutse mu ishyamba rya Nyungwe bahagaba igitero. Ubu ni iyihe mpumeko ihari?

Kuba uyu Murenge waragabwemo igitero, byatumye abantu bibaza ku mutekano uri mu bice bihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe cyane ko, icyo gihe bishe barashe abantu 2 bakanakomeretsa abantu 6 barimo n’uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata Nsengiyumva Vincent, batwika imodoka ye, na moto y’umuturage.

www.Rwandadailynews.com yasuye abaturage ba Nyabimata maze abaturage bavuga ko n’ubwo bari bagize ubwoba, ubu bakomeje ibikorwa by’iterambere.

Ntawuhigiyeze Damien, ni umuturage utuye i Nyabimata twamusanze mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama 2018 mu Kagali ka Ruhinga, umudugudu wa Ruhinga hafi neza n’ishyamba rya pariki y’igihugu ya Nyungwe ati:” twari twagize ubwoba ariko ingabo z’u Rwanda n’ubuyobzi batuba hafi kugeza uyu munsi. Umutekano urahari ubu turi mu bikorwa binyuranye by’amajyambere, abana bariga, turi gutanga mituweli,imvura yaraguye twatangiye guhinga, amasoko turayarema, ingendo turazikora, nta kibazo cy’umutekano dufite.”

Uyu muturage akomeza amara ubwoba abakibwira ko nta mutekano uri i Nyabimata kuko bo nk’abaturage baho bakomeje ibikorwa bitandukanye bya buri munsi.

Mukashyaka Dative nawe ni muturage wa Nyabimata wavuganye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ati:” umutekano urahari pe! n’ubu urabibona turi mu muganda, kandi turi kumwe n’ingabo. Ndagirango mare impungenge abantu, Nyaruguru iregendwa, Nyabimata iragendwa, abanyamahanga barahagenda,urababona n’aba ni abazungu bifatanyije natwe mu muganda!"

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyabimata Rudasingwa Aphrodice

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata Rudasingwa Aphrodice avuga ko n’ubwo habaye ikibazo cy’umutekano mucye mu minsi ishize, we agifata nka kwa kundi intozi zitera umuntu mu nzu.

Ati:” mu murenge wa Nyabimata nubwo habaye ikibazo, njyewe ngifata nka kwa kundi intozi zakugira mu nzu. Intozi zikugiriye mu nzu ntabwo uvuga ngo uvuye mu nzu yawe ahubwo urazirukana zikavamo. Ibyo ni ibintu byabaye amateka, kubera ko ubu dufite rwose umutekano usesuye, ikibigaragaza ni uko imodoka zahakoreraga ingendo zihazana abantu zikanabasibizayo, ziracyahabazana.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuremge wa Nyabimata Rudasingwa Aphrodice akomeza avuga ko abaturage bafite morale.

Ati:” abaturage bakora imirimo yabo uko byari bisanzwe, abacuruzaga, bacuruza amasaha nk’ayo bacururizagamo nka mbere, abubaka, ntawigeze ahagarika imirimo ye y’ubwubatsi, ingabo z’igihugu cyacu zituri hafi dukorana umuganda, n’ibindi bikorwa, rwose nta kibazo cy’umutekano mucye gihari.”

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Nyaruguru Lt Col Nyirihirwe Emmanuel na we, mu nama n’abagize isangano ry’intore zose mu karere ka Nyaruguru aherutse kwemeza ko umutekano uhari, asaba abaturage kwirinda ibihuha.

Kuba umutekano uhari mu nkengero z’ishyamba rya Pariki y’igihugu ya Nyungwe, mu karere ka Nyaruguru n’ahandi mu gihugu hose, byashimangiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubukia y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari mu karere ka Gisagara kuwa 23 Kanama 2018 mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida b’ishyaka rya FPR inkotanyi.

Aho yagize ati:” FPR ikirangantego cyayo hari iki? Hariho intare. Iriya ntare, buriya iyo zibereye mu ishyamba, muri pariki, hari izindi nyamanswa ziba zikinira iruhande. Intare iteka uhora usanga isa n’isinziriye. Ndetse ubukoko bumwe bukajya buza bukayijomba, bwibwira ngo irasinziriye. Rimwe na rimwe ikaguma yirigata iminwa ikabwihorera izi ngo aho iri bushakire irabwiyunguguza.”

Ibikorwa by’umuganda usoza ukwezi kwa Kanama 2018 byakozwe mu murenge wa Nyabimata, byitabiriwe n’abaturage bari hati y’ibihumbi bibiri n’ibihumbi bibiri na magana atantu (2000-2500).

Nyuma y’umuganda abaturage bahawe ubutumwa bubasaba gutangira amakuru ku gihe ku shaka guhungabanya umutekano n’uwo batazi wese, ubutumwa bwa komisiyo y’igihugu y’amatora bubasobanurira ibijyanye n’amatora y’abadepite, n’ubukangurambaga bubashishikariza gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage mu bikorwa by’umuganda hafi ya Nyungwe ntacyo bikanga
Gitifu wa Nyabimata mu nama n’abaturage
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyabimata Rudasingwa Aphrodice
Ingabo ziri kumwe n’abaturage umunsi ku wundi

Rukundo Emmanuel RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->