Nyaruguru- Abasoresha baracyaca icyuho bagasoresha imisoro yasonewe abaturage

Yanditswe na Kuwa 17/05/2017, Saa 13:10:50 Yasuwe inshuro 244

Mu gihe itangazo ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority riherutse gushyirwa ahagaragara ryasabaga abasoresha kureka kwaka imisoro umuturage wijyaniye ibihingwa ku isoko atari mu buryo bw’ubucuruzi buhoraho rikakiranwa ubwuzu n’abaturage, mu karere ka Nyaruguru hari aho bagica icyuho bakabasoresha.

Ibi biravugwa mu gihe abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko inzego z’ibanze zibategera mu isoko zikabasoresha ku bihingwa baba biyejereje ibyo aba baturage bita ko ari akarengane bakomeje kugirirwa.

Aho abaturage bataka cyane ni mu isoko rya Ndago mu karere ka Nyaruguru aho bavuga ko aba bitwa ko basoresha babasoresha yewe bataranagurisha niyo byaba ari ibihingwa biciriritse birimo ubutunguru, imboga rwatsi cyangwa imegeri. Iki kibazo kikarushaho gufata indi sura mu gihe usoresha abuze umusoro, abasoresha ngo batwara ibyo yari yazanye cyangwa byaba igitoki bagatwara amaseri abiri.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza ko usanga ubwumvikane buba buke mu buryo bw’imitangire y’imisoro bikorwa n’aba basoresha mu isoko rya Ndago kuko hari igihe baza bagahita bafata ibicuruzwa bya bamwe mu gihe batarabona umusoro. Ku bazanye umutwaro w’ibijumba, amashu cyangwa ibirayi iyo utabonye umusoro baza bagatwara nk’ibiro bitatu.

Bamwe muri aba baturage bakaba bibaza mu gihe bashoye ibyo biyejereje badakora ubucuruzi bihoraho bagasonerwa uyu musoro ntibumva ukuntu bakomeza guhohoterwa. Bati bishoboka gute ko umuntu yasora ataragurisha cyangwa waba utinze gusora ibyawe bakabijyana? Bagasaba ko bahabwa agaciro n’uburenganzira bityo ibingwa byabo bakabicuruza ku mudendezo.

Abataka umusoro nk’uyu si abaturage bashoye imyaka biyejereje, n’umuturage ujyanye itungo rye bamusoresha ibihumbi bitatu niyo yaba atagurishije. Ibi bikaba kimwe n’ubutaha ayigariye itagurishwa nabwo akishyura ibindi bihumbi bitatu.

Abaje kugurisha amatungo yabo mu isoko rya Ndago bagaragaje iki kibazo nabo bagira bati:” Inka yawe ushobora kuyishyurira imisoro wagurisha utagurisha. Iyo utagurishije n’ubutaha barakwishyuza rwose. Ngo ntitwumva ukuntu umukuru w’igihugu Paul Kagame yasoneye umuturage ushoye itungo rye adakora umucuruzi buhoraho bamwishyuza imisoro muri ubu buryo

Icyakoze n’ubwo havugwa ibibazo nk’ibi byo kwishyuza abaturage bashoye imyaka biyejereje ndetse n’abagurisha amatungo yabo mu buryo budahoraho, ngo iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ntibwari bukizi bugiye kugikurikirana gikemuke.

Bisizi Antoine umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyaruguru kuri iki kibazo avuga ko batumva ko umuntu yakwakwa ibijumba ngo babigurishe.

"Ibyo ntabwo byaba ari ugusoresha by’umwuga? Bibaye ari gutyo bikorwa byaba atari byo. Ku kibazo cy’abasoreshwa bajyanye amatungo kandi batagurishije, ubundi byakorwaga ku bagurishije ahubwo turwanya abiyise abamukatuzi baje kwihindura abahuza tuza gusanga bahendesha abaturage. Ibyo byose turaza kubikurikirana." Bisizi Antoine

N’ubwo hasizweho amabwiriza asaba abakusanya imisoro mu turere kureka kwaka imisoro abaturage badacuruza mu buryo buhoraho ngo haracyari abaca icyuho bakabasoresha.

Ubwanditsi@rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->