Nyaruguru:Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga imyato umugoroba w’ababyeyi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 1/11/2017, Saa 07:26:27 Yasuwe inshuro 377

Abaturage bitwa Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Mata, Akarere ka Nyaruguru bavuga ko umugoroba w’ababyeyi bawigiyemo byinshi birimo kubana neza mu miryango yabo, kwizigamira,kujyana abana mu mashuli n’ibindi.

Muri gahunda zitandukanye zashyizweho zigamije guteza imbere umuryango nyarwanda, harimo n’umugoroba w’ababyeyi.

N’ubwo uyu mugoroba w’ababyeyi umaze iminsi bamwe mu baturage mu bice bitandukanye by’igihugu ntibawitabira ,hari abandi bawitabiriye bakumva n’akamaro kawo bigaragara ko wabagiriye umumaro.

Urugero ni Esperance Munezero , umubyeyi ubarizwa mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yavuze uko umugoroba w’Ababyeyi wahinduye ubuzima bwe.

Ati:” Nari mbanye nabi n’umugabo wanjye,umugabo agakorera amafaranga akigira kwinywera urwagwa gutunga abana umunani dufitanye bikangora,kugeza ubwo nitabaje bagenzi banjye banyobora muri uyu mugoroba w’ababyeyi, kugeza ubwo n’umugabo wanjye bamutumyeho baratwigisha, ya mafaranga umugabo yakoreraga akayanywera batwigisha kuyizigamira, batwigisha kuboneza urubyaro ubu twaraboneje rwose, ubu no guhinga turafatanya ku buryo tubona ibyo kurya tukanabona ibyo tujyana ku isoko, tukagurira abana amakayi ayandi tukayizigamira ubu rwose dufite konti muri SACCO.”

Mugenzi we nawe witwa Mukamana Eugenie, avuga ko we kubera amakimbirane yabarangaga yigeze no kurwana n’umugabo we aramutema afungwa icyumweru kimwe,aho bamurekuriye ngo abandi babyeyi bamujyana mu mugoroba w’ababyeyi nawe yigiramo byinshi ku buryo ubu mu muryango we babanye neza.

Aba, kimwe n’abagabo babo, n’abandi baturage bahuriza ku kuba bariteje imbere biturutse muri uyu mugoroba w’ababyeyi.

Muhawenimana Maritha umuyobozi ushinzwe uburezi muri COPORWA,avuga ko Abasigajwe inyuma n’amateka bagomba gufatanya n’abandi banyarwanda mu rugamba rw’iterambere, bakikuramo imyumvire yo kumva ko bagomba kubumba, gusabiriza, no gukorera abandi gusa. Kandi kubwe ngo hari urwego bagezeho kandi rushimishije.

Habitegeko Francois ,umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru,avuga ko ubuyobozi bw’inzego zitandukanye buzakomeza kwita ku baturage bubafasha kwikura mu bukene.

Ati:” Turifuza ko umuturage wese ava mu kiciro cy’ubudehe, akajya mu kindi gutyo gutyo buri muturage azagire ubuzima bwiza. Ni no muri urwo rwego dusaba abaturage kuyoboka umugoroba w’ababyeyi kuko bimaze kugaragara ko wagize umumaro. Aba bavandimwe rero bamwe muri bo bahoze barangwaho n’imyitwarire yo kudakora, no kumva ko kubumba ari wo mwuga gusa murabona ko uyu mugoroba w’ababyeyi wabagiriye akamaro, mwumvise ko harimo n’abafite abana biga muri kaminuza, turabyishimira rero kandi tuzakomeza kubishyigikira”

Kuri ubu mu gihugu hose harabarurwa abasigajwe inyuma n’amateka bagera ku bihumbi 35, abagera kuri 65 % ngo bakaba bamaze kwinjira neza mu muryango nyarwanda bakora ibikorwa bigamije kubateza imbere, gusa hari abandi bagifite imyumvire yo kuba mu ishyamba bagahiga inyamaswa ndetse bakanabumba inkono nk’uko byahoze muri gakondo yabo.

@rukundoe4@gmail.com


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    http://rwandadailynews.com/amakuru/mu-rwanda/article/nyaruguru-abasigajwe-in (...)   |   ku wa 1/11/2017, Saa 08:01

    courage Nyaruguru twubake imiryango Ifite iterambere rirambye rizira amakimbirane

Tanga igitekerezo

-->