Nyaruguru: Abariye amafaranga y’ibimina bya Mituweli bahawe icyumweru bakaba bayagaruye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 1/10/2017, Saa 01:04:08 Yasuwe inshuro 750

Hirya no hino mu Rwanda ubukangurambaga mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ( Mutelle de Sante) burakomeje kugirango Umunyarwanda uwo ariwe wese ajye ashobora kwivuza adategereje kurembera mu rugo,gusa, hirya no hino nanone hari bamwe mu bayobozi b’amatsinda n’Ibimina bagiye bagararwaho no kurya amafaranga ya mutiweri baba barahawe n’abaturage.

Kimwe mu bifasha abaturage gutanga uyu musanzu ku gihe , ni ukwibumbira mu matsinda cyangwa se ibyo abenshi bita "IBIMINA", aho umuturage agira umusanzu atanga mu gihe runaka, bityo igihe cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza bikazamworohera.

Aho umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com yashoboye kugera ni mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Ngera.

Ababyeyi baganiriye n’umunyamakuru biganjemo n’abayobora Ibimina muri uyu Murenge waNgera, bagize bati:”Inaha mu Murenge wacu wa Ngera, twari twarihaye gahunda yo kwibumbira mu Bimina bidufasha gutanga ubwisungane mu kwivuza. Ariko turizigama tukagenda tuguriza bamwe mu banyamuryango, kugeza n’ubwo umuntu aguza arenze umugabane yizigamiye, rimwe na rimwe n’abayobozi b’Ibimina bagacunga nabi umutungo bityo intego twari twarihaye yo gutanga ubwisungane mu kwivuza ntituyigereho. Twagerageje no kujya dufata bugwate amatungo y’abatwambuye ariko ubuyobozi buratubuza.”

Kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, buravuga ko iki kibazo bwakivugutiye umuti.

Mayor Habitegeko Francois aganira na www.rwandadailynews.com ati:” Ikibazo cy’abariye n’abacunze nabi amafaranga y’Ibimina bya Mitiweli twabafatiye ibyemezo. Twabahaye icyumweru kimwe gusa bakaba bayagaruye. N’uwariye n’amafaranga icumi y’U Rwanda(10 Frws) azarigarura.”

Umunyamakuru amubjije uburyo bazakoresha babishyuza, Mayor Habitegeko Francois ati:” Tuzafatanya n’inzego zitandukanye zirimo inzego z’umutekano nka Polisi y’Igihugu n’Ingabo.”

"Kugeza ubu muri uyu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2017-2018 twatangiye Intara iri ku kigereranyo cya 60%. Uturere 4 two muri iyi Ntara y’Amajyepfo aritwo,Nyanza 58.9%, Huye 57.9%, Nyaruguru 55.6%, Muhanga iri kuri 55%. Turi mu myanya 4 ya nyuma ku rwego rw’Igihugu." Habitegeko

Mu Gihugu hose akarere ka Nyaruguru kari ku mwanya wa 30 ni akarere ka Nyarugenge gafite 49%, naho ku mwanya wa mbere mu gihugu hari Arere ka Nyamasheke kari ku kigereranyo cya 82.1%

Zimwe mu mbogamizi abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagaragaje zituma hari abaturage batitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza harimo ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe bikoze nabi, ubukene buri mu baturage, serivisi mbi zihabwa abanyamuryango ba mituweri ku mavuriro, n’izindi zirimo no kuba hari abaturage batarahindura imyumvire.

Emmanuel Rukundo


      

Tanga igitekerezo

-->