Nyaruguru:Abarema isoko rya Ndago barinubira uburyo basoreshwamo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/07/2018, Saa 15:12:43 Yasuwe inshuro 390

N’ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyabujije gusoresha umuturage wijyaniye ibihingwa yiyejereje ku isoko, hari aho abaturage bakinubira uburyo basoreshwa ku byo biyejereje.

Bamwe mu baturage barema isoko rya Ndago riherereye mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru bavuga ko iyo bazanye ibyo bijereje bahita babasoresha bataranabigurisha.

Ngo kabone n’ubwo ibyo bazanye byaba ari ubutunguru, Imboga rwatsi, cyangwa se imegeri, ngo utabashije guhita abona umusoro bakamutwarira ibyo yarazanye, naho uwazanye igitoki bakamanyuraho iseri, uwazanye ibijumba bakashyoraho ku mashyi.

Habimana Jean de Dieu umwe mu baganiriye n’umunyamakuru ati: “nibareke kuduhohotera! niba Perezida wa Repubulika yaravuze ngo nibareke umuturage wijyaniye ibintu ku isoko, baradushakaho iki? Iyo uzanye igitebo cy’ibijumba hano uriya ukora isuku aha mu isoko, araza agahita ayoraho ibini byo hejuru, igitoki amanyuraho, imenyegeri akayoraho, amapera ni uko, n’ibindi byose! mbese twaragowe.”

Ni ikibazo gihangayikishije abazana ibyo biyejereje muri iri soko, kuko uko ibijumba biyorwaho ku mashyi, igitoki kimanyurwaho iseri, bamwe bibaviramo kubura abaguzi bakifuza ko inzego zibishinzwe zakemura iki kibazo kuko rimwe hajya habo n’imirwano hagati y’abazanye ibintu ku isoko n’abasoresha.

Umwe mu bakora isuku muri iri soko ari nawe ushyirwa mu majwi n’abaturage aganira n’umunyamakuru yamubwiye ko aba yakoze isuku kandi ibyo akora bizwi n’ubuyobozi.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwagiranye n’itangazamakuru, iki kibazo kiri mubyo umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com yabajije. Maze Habitegeko Francois umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru avuga ko bidakwiye, bagiye kubikurikirana.

Ati:” ibyo ni sakiririrego nti ikwiye ko umuturage yasoreshwa bene ako kageni.hari bantu bihangira imirimo rimwe na rimwe bakaba banahohotera abantu. Abashinzwe isuku muri ririya soko ni inkera gutabara nibo dufitanye amasezerano. Ibyo bindi tugiye kubikurikirana.”

Si aha gusa hari ikibazo kuko no mu yandi masoko yo muri aka Nyaruguru nk’iry’ahitwa ku Rugarika, n’ayandi hose iki kibazo kihagaragara.

Kuwa 28 Werurwe 2017 umuyobozi w’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda RRA, yandikiye ubuyobozi bwa Ngali Holdings ,ari nayo sosiyete ifasha uturere gukusanya imisoro muturere twose tw’igihugu,abasaba guhagarika kwishyuza amahoro umuturage uzanye umusaruro we ku isoko adasanzwe aricururizamo. kuko binyuranyije n’iteka rya Perezida wa Republika.

Nyamara ariko hakomeje kugaragara abarenga kuri aya mabwiriza bagasoresha umuturage ikintu yiyejereje igihe akijyanye ku isoko, ibyo bo bafata nko guhohoterwa.

Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->