Nyaruguru: Abanyamuryango ba FPR bahawe umukoro wo gukemura ibibazo by’abaturage badategereje ko babigeza kuri Perezida

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 6/04/2019, Saa 19:06:16 Yasuwe inshuro 161

Babisabwe na Havuganeza Alon umuyobozi w’umuryango ku rwego rw’intara y’Amjyepfo mu nteko rusange yabereye ku ishuli ry’isumbuye rya Mere du Verbe i Kibeho kuri uyu wa 6 Mata 2019.

Yababwiye ko bagomba kumanuka bakegera abaturage, bakareba ibibazo bafite bakanabafasha kubikemura kuko bitumvikana uburyo iyo umukuru w’igihugu yasuye abaturage barwanira kumugezaho ibibazo ari besnhi, yewe yanababwira ko Meya azabikurikirana ukabona nta kizere bamufitiye ko azabikemura.

Yagize ati:" Abanyamuryango nababwiye ko bakwiye kwegera abaturage, bakamenya ibibazo byabo kandi bakabikemura badategereje ko bizakemurwa n’umushyitsi mukuru. Ahanini kugirango umuturage atagirira ikizere umuyobozi we, biterwa no kuba atamwegera. Niyo mpamvu dusaba abanyamauryango bari mu buyobozi kwegera abaturage."

Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Ruramba Hakuzweyezu Rafael yabwiye www.rwandadailynews.com ko, abaturage bakwiye guhindura imyumvire.

Yagize ati:" Abaturage hari igihe barenga inzego, bakumva ko ikibazo nibakibwira umuyobozi wo hejuru ari we uzagikemura mu buryo burambye. Hari n’igihe ikibazo kiba cyarahawe umurongo mu nzego zo hasi! Ubu rero, dutahanye umukoro wo kubegera bakamenya uko inzego zikurikirana n’uko zikemura ibibazo."

Niwemugeni Donathile we, ni uwo mu Murenge wa Rusenge. Asanga kuba umuturage atagirira ikizere umuyobozi we agahitamo kuzategereza umukuru w’igihugu akamugezaho ikibazo cye, biterwa n’ubuyobozi."

Ati:"Njyewe mbona ikibazo cyaba kiri ku buyobozi. Umukoro dutahanye n’uguhindura imikorere yacu dukorera ku gihe ibyo dushinzwe, kugirango tutarangarana wa muturage ikibazo yatugejejeho tugikemurire igihe ku buryo nta kibazo kizongera gutegereza umushyitsi mukuru."

Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere kaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yavuze ko abayobozi badaora neza inshingano zabo aribo batuma abaturage batera ikizere abayobozi.

Yagize ati:" Ni byinshi ariko ahanini biterwa no kuba badakora neza inshingano zabo, kuba bdadatanga serivisi neza, barya ruswa, kurenganya abaturage, bene uwo muyobozi rwose abaturage bamutera ikizere vuba cyane. Icyo nabwira abo tuyobora ni uko muri iyi nteko rusange twongeye tukigenzura, dusanga hari byinshi tugomba gushyiramo imbaraga ari nabyo bitumye twiyemeza ko tuzajya dukorera ku mihigo nko muzindi nzego za Leta."

Iyi nama y’abanyamuryango ba FPR inkotanyi mu karere ka Nyaraguru, yitabiriwe n’abasaga magana atatu (300). Bimwe mu bikorwa abanyamuryango ba FPR mu karere Nyaruguru bakoze mu mwaka wa 2018 bikubiye mu nkingi 4, arizo imiyoborere myiza, ubukungu, ubutabera, n’imibereho myiza.

Ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu mwaka wa 2019, hari ugukora inama z’abagize komite nyobozi, gutanga amahugurwa, gukurikirana imikorere y’itorero ry’umudugudu, gushishikariza abaturage kwitabira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, gutoza urubyiruko mu itorero, kwagura umuryango n’ibindi byose bizaba bikubiye mu nkingi 4.

Mu ngengo y’imari ya 2019 biteganyijwe ko bazinjiza amafaranga angana na miliyoni mirongo inani n’ebyiri, ibihumbi Magana atanu na mirongo inani, na Magana abiri mirongo itandatu n’atandatu by ’amafaranga y’u Rwanda (82, 580,266 Frws ).

Aya mafaranga azakoreshwa mu kwishyura imishahara ingana na 5,996,376 Frws, ubukangurambaga buzatwara 67,341,372 Frws, n’imirimo rusange izatwara 8,181,360 Frws.



Rukundo Emmanuel @rwandadailynews_ Nyaruguru