Nyaruguru: Abajyanama b’akarere basanga nta nkumi ikwiye gusabirwa ahari umwanda

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 6/03/2019, Saa 12:00:32 Yasuwe inshuro 168

Umujyana mu nama njyanama y’akarere ka Nyaruguru uhagarariye umurenge wa Ngoma Habitegko Francois, we na bagenzi be bahagarariye abaturage mu nama njyanama y’akarere babivuze ubwo bari mu cyumweru cy’umujyanama mu Murenge wa Ngera.

Muri uyu Murenge, umujyanama Habitegeko Francois n’abandi bajyanama bari bamuherekeje basuye umudugudu wa Mpinga, basura ingo zitandukanye bagamije kureba uko imihigo abaturage basinyanye n’abajyanama, ishyirwa mu bikorwa.

Ingo zimwe zashimiwe ko zubatse ubwiherero zitari zifite mugihe gishize zikanavugurura amazu, izindi zihabwa icyumweru kimwe cyo kuba zakoze amasuku ku nzu, izifite ubwiherero budakinze zo zisabwa kubukinga vuba.

Umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka Nyaruguru watorewe mu Murenge wa Ngoma Habitegeko Francois

Umujyanama akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, yabwiye abaturage ko bagomba kugira isuku. Ku bwe ngo nta nkumi ikwiye gusabirwa ahari umwanda.

Yagize ati:” Twe nk’abajyanama mwebwe baturage turabasaba ubufatanye. Hari ibitureba n’ibireba mwebwe. Amashanyarazi, imihanda, amavuriro, mubitubaze. Ariko namwe kugira isuku, gukurungira amazu, gucukura imisarane birabareba.”

Yakomeje agira ati:” umuntu w’umugabo utaha mu kizu gishinyitse, ubwo nti washaka n’akondo ngo ukurungire inzu yawe? Abakobwa! Mwemera gutaha mu bizu bishinyitse murara mubara inyenyeri kweri? Yemwe bako, muzabyemera? Nonese nibaza kubasaba bazabasabira mu mu ivumbi imbaragasa zitumuka? Sinabyemera ubwo bukwe nzabwica, nta mukobwa wasabiwe mu ivumbi. Ibyo ntabwo birimo.”

Bamwe mu baturage baganiriye na www.rwandadailynews.com bavuga kubona abajyanama hafi yabo, bibahwitura aho abari bafite intege nke yaba mu bikorwa by’imibereho myiza cyangwa iby’iterambere.

Itangishaka Theresie yagize ati:” Aba bajyanama iyo badusuye batwungura ibitekerezo, nko kugira amasuku se, n’ibindi…nk’ubu mbere y’iki cyumweru hari ahagaragaraga umwanda, ariko aba bajyanama baje, twarushijeho kubamenya kandi baranadukebura.”

Umujyanama mu nama njyanama y’akarere watorewe mu murenge wa Ngera Kayitsinga Jean Marie Vianey

Umujyanama mu nama njyanama y’akarere watorewe mu murenge wa Ngera Kayitsinga Jean Marie Vianey akaba na Perezida wa komisiyo y’ubukungu, avuga ko abajyanama bamanutse begera abaturage bagamije kureba aho ibikorwa ari nabyo mihigo yakarere bigeze.

Yagize ati:” Ibikorwa turi gusura, harimo iby’isuku, imirire mibi, tugamije kubafasha kuva muri ibyo bibazo. Kandi iki cyumweru turabona cyaragize umumaro kuko abaturage barushijeho kutumenya n’ubwo bari basanzwe batuzi ku mirimo dukoramo y’ubuzima busanzwe bwa buri munsi, umwarimu bamuzi nk’umwarimu batazi ko ari n’umujyanama wabo.”

Akarere ka Nyaruguru gafite inama Njyanama igizwe n’abajyanama 29, barimo 11 b’abagore bangana na 37.9% n’abagabo bangana na 62.1%.

Muri iki cyumweru cyumujyanama cyatangiye kuwa 23 Gashayantare. Mubyo abajyanama bakoze harimo, gusuzuma aho ibikorwa by’imihigo bigeze bishyirwa mu bikorwa, gukurikirana zimwe muri gahunda za Leta igeza ku baturage, gukurikirana imihigo y’umuryango no kureba niba abaturage bamenyeshwa imihigo y’akarere, no gusuzuma uburambe bw’imishinga yakozwe mu mihigo kuva 2015 kugera 2018.

Naho bimwe mu bikorwa bakoze n’amaboko harimo, Gukurungira amazu, kubaka ubwiherero busakaye bukinze kandi bufite isuku, kurwanya amavunja, kuyahandura no kuba ijisho ry’umuturanyi, gushishikariza abatuage kwirinda amakimbirane, no gukangurira abantu kutararana n’amatungo.

Ku munsi wa mbere, hakurungiwe amazu 7, hacukurwa ubwiherero 1, hubakwa akarima k’igikoni 1 k’ikitegererezo byose bifite agaciro k’mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana inani na mirongo itanu (850.000 Frws), hakiyongeraho n’inkunga y’amabati azasakara ubwiherero abajyanama batanze, ingana n’ibihumbi ijana na mirongo ine na bitanu (145,000 Frws).

Umuturage witwa Itangishaka Theresie ngo yishimiye kubona abajyanama mu nama njyanama






Abajyanama mu nama njyanama y’akarere ka Nyaruguru basuye ingo zitandukanye

Ingo zagiye zihabwa iminsi runaka yo kuba zagize ibyo zikora





Emmanuel Rukundo@RDN Nyaruguru