Nyaruguru: Abahinzi barasabwa guhingira ku gihe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 24/01/2018, Saa 15:19:23 Yasuwe inshuro 214

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yabwiye abahinzi ko imbogamizi bagaragaza zirimo izo kutabonera imbuto n’ifumbire ku gihe, ko bagiye kubakorera ubuvugizi ariko nabo bagasabwa guhingira ku gihe.

Ibi, aba bahinzi babisabiwe mu nama itegura igihembwe cy’ihinga cya B. inama yari yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru hagamijwe kurebera hamwe ibibazo biri mu buhinzi ngo bishakirwe umuti bityo bazabone umusaruro uhagije.

Meya Habitegeko Francois yabwiye aba bahinzi ko hari mo bamwe muri bo bashobora kuba barangaye batazi ko ihinga ryatangiye.

Yongeraho ko iyo abantu badakebuwe niho usanga abantu bahinga imburagihe ari na byo bivamo kubura umusaruro kubera ko batahingiye igihe.

Yagize ati: " Ndasaba abahinzi ngo bamanuke bage mu mirima bahinge kandi n’abacuraza inyongeramusaruro twabasabye kwiyegereza ibyangombwa hafi, imbuto, n’ifumbire kuko iyo bateye bakerewe bahura n’ibibazo cyane cyane muri iki gihembwe cy’ihinga cya B ho dukunda guhura n’ikibazo cy’izuba."

Bamwe mu bahinzi, abafashamyumvire mu buhinzi, abacuruzi b’imbuto n’abacuruza inyongera musaruro, bagaragaje zimwe mu mu mbogamizi zituma umusaruro wari witezwe atariwo uboneka zirimo; kuba ifumbire itumizwa i Kigali rimwe na rimwe ikazajya kubageraho baracyererewe ihinga, ndetse n’ibyo batumije ntibabibonere rimwe kandi baba banikodeshereje imodoka.

Ngendahayo Venant ucuruza inyongera musaruro mu mu Murenge wa Munini yabwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko hari igihe batumiza imbuto i Kigali ikazabageraho ihinga rigeze hagati rimwe na rimwe ikanabageraho atari iyo batumije bakifuza ko banakorera ubuvugizi imbuto nayo bakayibazanira hafi nko mu karere ka Huye kuko ho ngo byaborohera cyane.

Iki kibazo cy’abahinzi Babura imbuto mu gihe cy’ihinga Dr Ndabamenye Telesphole umuyobozi w’ishami ryo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu kigo cya RAB ku rwego rw’igihugu, aherutse kuvuga ko bakizi ngo ahanini cyaterwaga n’uko imbuto yatuburirwaga hanze y’igihugu ariko ngo bakiboneye umuti kuko ubu imbuto izajya ituburirwa mu Rwanda.

Mu Rwanda abasaga 80% batunzwe n’ubuhinzi. Ku bw’ibyo abahinzi bakaba basaba inzego zibishinzwe ko zikwiye kujya zibafasha kubonera imbuto ku gihe bakanongererwa ubushobozi n’ubumenyi mu kongera umusaruro ndetse na services zifite inshingano zo gukwirakwiza ibiba byavuye mu bushakashatsi zikabinoza.

Abahinzi bagorwa no kubonera Inyongeramusaruro n’imbuto ku gihe

      

Tanga igitekerezo

-->