Nyaruguru:Abahinzi barakirigita ifaranga rituruka ku musaruro w’ibirayi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 25/02/2018, Saa 08:00:11 Yasuwe inshuro 305

Mu gihe mu Majyaruguru y’ u Rwanda abahinzi b’ibirayi muri iyi minsi bari kugaragaza imbogamizi mu icuruzwa ry’umusaruro wabo ahanini bavuga ko uburyo bwo kubicuruza bwashyizweho batabwishimiye,abahinzi bo mu karere ka Nayaruguru bo baravuga ko bishimiye amafaranga bari kubisaruramo.

Aba bahinzi baravuga ko ikilo kimwe bari kukibagurira ku mafaranga y’u Rwanda 250, Ibi aba bahinzi ngo babifashwamo na Koperative yitwa JYAMBERE MUHINZI KIBEHO ibaha imbuto hanyuma nayo ikazabagurira umusaruro ku giciro kiza.

Umuyobozi w’iyi koperative witwa Bizumuremyi Jean Claude, avuga ko iyi koperative yabo ibifashijwe n’umuterankunga wa KOICA, yabahurije hamwe abigisha gutubura imbuto anabaha mafaranga maze nabo batangira kuyiha abaturage hanyuma abakazanabagurira umusaruro ku giciro kiza.

Yagize ati:”Aya matoni y’ibirayi ubona aha ni ibyo turi kugura n’abaturage kugirango tuzihinduremo imbuto tuzongere tuzayibagurishe kuri 300frws ariko tuzabagurire umusaruro kuri 250 frws.urumva ko tuyibahera kuri make kandi tukabagurira n’umusaruro. Ubu tumaze kwiteza imbere pe. Abaturage muri make barakirigita ifaranga.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko agereranije na mbere bamaze kwiteza imbere kuko kuri ubu basigaye baneza byibura toni 30 kuri hegitari.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwo bukaba busaba abaturage kudapfusha ubusa umusaruro baba babonye cyangwa ngo bapfushe ubusa amafaranga baba babonye. Ngo bamenye kuzigamira ahazaza, bashake ubwisungane mu kwivuza hakiri kare, kuko ntawe umenya uko bucya bumeze.

Abahinzi akanyamuneza ni kose

      

Tanga igitekerezo

-->