Nyaruguru: Abahinga ingano bamennye toni 2 kubera kuziburira isoko, MINICOM yo ngo niyandikirwe email y’iki kibazo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 27/12/2018, Saa 15:44:39 Yasuwe inshuro 12499

Abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru baherutse kugaragariza umukuru w’Igihugu ko bahinze ingano ku bwinshi, ariko zimaze kwera baziburira isoko.

Mu mushyikirano wa 16, umwe mu bahinzi b’ingano mu karere ka Nyaruguru, ubwo bari batanze umwanya w’ibibazo yavuze ko bahinze ingano bizezwa ko uruganda rutunganya umusaruro w’ingano ruzazigura ariko ruza kubatsembera.

Yagize ati:" Nyakubahwa Perezida wa Repulika, abahinzi b’ingano mu karere ka Nyaruguru, duhinga ingano zikabura isoko bigatera abahinzi igihombo. Uruganda rwari kuzigura ruri mu karere ka Nyamagabe, rutubwira ko ingano zacu zitavamo umugati. "

Mu gushaka kurushaho kumenya imiterere y’iki kibazo nyuma y’uyu mushyikirano, umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com yagiye muri Nyaruguru, asanga iki kibazo gihari kuko hari na koperative yo mu murenge wa Ruheru yamennye toni 2, nyuma yo kumungwa kandi nta soko biteze na mba.

Muri aka karere si ingano zaburiwe isoko gusa, kuko n’abahinzi b’imboga bavuga ko bazejeje ku bwinshi zikaba zimwe zibahombera.

Mukankundiye Adele na Nyiraneza Beatarice ni abahinzi b’imboga

Mu gushaka kumenya ingamba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda ifitiye iki kibazo, twagerageje kuvugisha Minisitiri tubwirwa ko numero dukoresheje atari iye.

Dusabye iy’ukuri umukozi ushinzwe itangazamakuru muri you Minisiteri witwa Hakizimana Jean Claude adusubiza muri muri aya magambo:"Buri gitangazamakuru kigira umurongo wacyo, ni nayo mpamvu natwe ibintu byacu bigira inzira binyuramo, ndaje nkoherereze email wandikeho ibyo ushaka kubaza."

Umunyamakuru amubajije niba umuturage azategereza igihe bazasubiriza iyo email, amusubiza ko yamubwiye ko buri rwego rugira uko rukora.

Iyi nkuru tuzayigarukaho mu gihe cyose iyi Ministeri yagira icyo isubiza kuri email twabandikiye.

Kuba hakigaragara umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi uburirwa isoko undi ugapfa ubusa, ntibitera igihombo abahinzi gusa, kuko na 4% by’umusaruro uburirwa isoko ugapfa ubusa kugeza ubwo umenwe bitera ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere nk’uko bigaragazwa na raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa,FAO.

Zimwe mu mboga n’ibigori byaburiwe isoko muri Nyaruguru
Umubyeyi w’i Nyaruguru/Ruheru arahungura ibigori ariko nta soko yizeye
Mukankundiye Adele na Nyiraneza Beatarice ni abahinzi b’imboga
Mu mushyikirano wa 16 muri 2018 (photo internet)
Email yandikiwe MINICOM
Hakizimana Jean Claude usaba abanyamakuru kwandikira MINICOM

Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru na Huye


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 27/12/2018, Saa 16:34

    nibabashakire isoko di

  • 2

    Mug   |   ku wa 28/12/2018, Saa 08:17

    Ariko usibye ubutesi buri hanze aha, ntago umuntu azategereza ko Ministeri imushakira isoko. Nabo nibirwaneho, abo b’imboga bashake uko zigera Huye ahari abanyamafaranga. Ab’ingano nibegere abashoramari zs Kigali, bamwe bakoresha ingano...
    Email nayo yasabwe kwandikwa nta kibazo kirimo rwose. Ahubwo nuko rimwe na rimwe abanyamakuru bakeka ko bari hejuru ya byose. Uyu wanditse email we rwose ni n’umuswa karemano. Ntavuga icyo ashaka, ntavuga aho byabereye, nta kirimo muri make ku buryo yahabwa amakuru. Tureke guhangana men

Tanga igitekerezo

-->