Nyaruguru: Abagore ntibagitegera amaso abagabo babo.

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/03/2018, Saa 09:22:01 Yasuwe inshuro 824

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bacitse ku muco wo guhora bateze amaso abagabo babo, bahitamo kwishakamo ibisububizo bihangira imirimo.

Nibagwire Ancille, utuye mu Murenge wa Ruramba, ni umwe muri aba bagore. Nibagwire Ancille kandi aherutse guhabwa igihembo nk’umugore witeje imbere, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori mu Karere ka Nyaruguru.

Nibagwire avuga ko nubwo yari yarize gufuma, ngo yahoraga ategeye amaboko umugabo we. Mu mwaka wa 2013 ni bwo yigiriye inama yo kongera ubumenyi, yiga kudoda ari na byo avuga ko bimaze kumuteza imbere.

Ati:”natangiriye ku mashini imwe nakodeshaga amafaranga 1500 frws ku kwezi. Narakoze mu gihe gito nari nguze imashini yanjye, niyegereza n’abandi bagore mirongo itatu, ndabahugura dukora atoriye twiteza imbere. Ubu ntitugitega amaso abagabo bacu.”

Nibagwire Ancille avuga kandi ko yashoboye kwigurira ishyamba rifite agaciro k’ibihumbi magana ane y’u Rwanda. Ngo yaniguriye kandi umurima munini ufite agaciro k’ibihumbi magana arindwi y’u Rwanda. Yewe ngo ntashobora kubura ibihumbi ijana kuri konti.
Nibagwire Ancille, umwe mu bagore bo mu karere ka Nyaruguru batagitegera amaso abagabo babo.
Nibagwire kimwe n’abandi bagore bo muri aka Karere ka Nyaruguru, bavuga ko kwibumbira hamwe no gutinyuka bagakora byatumye bacika ku muco mubi wo gutegera amaso abagabo babo.

Ku by’iterambere ry’umugore, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois ashishikariza abari n’abategarugori kwitabira kwiga imyuga.

“N’umugore ahinguye yagenda akiga umwuga! Hari imyuga myiza ifite aho itugeza turabakangurira rwose kuyigana mukagira icyo mwimarira.” Mayor Habitegeko
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois
Abagore bo muri Nyaruguru bagaragaza ko nibashishikarira gukora, bishobora kuzagabanya ubushomeri.


      

Tanga igitekerezo

-->